Umukozi w’Imana Pasiteri Ezra Mpyisi yavuze ku makuru y’ibihuha aherutse kumuvugwaho ko yitabye Imana, avuga ko akiri muzima nubwo azataha igihe nikigera kandi ko n’uwamubitse na we azapfa. Ati “Nimundebe ni njye si umuzimu wanjye.”
Ku mbuga nkoranyambaga hari hamaze iminsi hacicikana amakuru y’ibihuha yavugaga ko uyu mukambwe w’imyaka 101 yitabye Imana, ariko anyomozwa n’abasanzwe bari hafi y’umuryango we.
Uyu musaza ukundirwa ibiganiro atanga byuzuye impanuro n’ijambo ry’Imana, na we ubwe yagize icyo avuga kuri aya makuru y’ibihuha.
Mpyisi uzwiho no gushyenga mu biganiro bye, yavuze ko na we aya makuru yamugezeho, ariko ko atitabye Imana, uretse ko atanafite ubwoba bwo kwitahira.
Ati “Nanjye byangezeho, ndavuga nti ‘ese ko mbibonye naba nduhutse, nababara?’ navuze nti ‘iyo biba impamo’, ariko abakunzi banjye bo ntibashaka ko mpfa ubu, barashaka ko nkomeza kubaho.”
Pasiteri Mpyisi avuga ko amaze igihe arembejwe n’umubiri, ku buryo na we yumva ashaka kwitahira, ati “Kuko amezi atandatu ndibwa […]”
Yakomeje anyomoza abavuze ayo makuru, ati “Ndacyariho nimundebe nafunze n’ikaruvati.”
Yakomeje agira ati “Ni njye ubabwira si umuzimu wanjye. Ni njye ubabwira ko nkiri muzima ko nkiriho ko ngihumeka kandi nkaba mbishimira Imana.”
Pasiteri Mpyisi akomeza avuga ko nubwo amaze igihe arembye, ariko akibasha gukora ibikorwa n’umuntu muzima, ati “nkaba nkibasha kuvuga no kureba no kumva, no kwandika no gutekereza, nkamenya icyo mvuga icyo ari cyo.”
Ku bavuze ko yapfuye, avuga ko n’iyo yapfa azagenda atanduranyije kuko azaba agiye yaramenye Umwami Yesu/Yezu.
Ati “Naho gupfa ko n’ubundi nzapfa na we uzapfa, n’uwabitangaje azapfa, na we bazamutangaza nk’uko yantangaje.”
Avuga ko n’uwamubitse akiri muzima, nubwo atazi icyabimuteye, ariko amwifuriza kuzapfa yarakijijwe yaramenye ko Yesu ari Umwami n’umukiza.
RADIOTV10