Kigali ihise ubona Umuyobozi mushya wari ukimara kwinjira muri Njyanama asimbura Rubingisa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Dusengiyumva Samuel warahiriye kwinjira muri Njyanama y’Umujyi wa Kigali, yahise atorerwa kuba Umuyobozu w’uyu Mujyi, asimbura Pudence Rubingisa wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba.

Ni nyuma y’uko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2023, Dusengiyumva Samuel na Solange Ayanone barahiriye kujya muri Njyanama y’Umujyi wa Kigali, nyuma y’uko kuri uyu wa Kane bahawe izi nshingano na Perezida wa Repubulika.

Izindi Nkuru

Nyuma yo kurahirira izi nshingano, hahise hatorwa abayobozi bo kuzuza Komite Nyobozi yaburaga Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ndetse n’umwungirije, ugomba gusimbura Dr Merard Mpabwanamaguru na we wakuwe ku nshingano yari afite.

Dusengiyumva Samuel yatsinze amatora ku majwi 532, naho uwo bari bahanganye Rose Baguma we agira amajwi 99 mu gihe habonetse amajwi y’imfabusa arindwi.

Dusengiyumva Samuel usimbuye Pudence Rubingisa, yari asanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, umwanya yari amazeho imyaka ine yuzuye, dore ko yahawe izi nshingano mu kwezi k’Ugushyingo 2019.

Samuel watorewe kuba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, asanzwe ari inzobere mu mategeko afitemo impanyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza, yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Uyu mugabo wbaye Umunyamategeko wunganira abantu mu nkiko, aho yari umwe mu bagize Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, yakoze imirimo inyuranye irimo kuba yarayoboye Ishami rishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo.

Pudence Rubingisa yasimbuye, na we yari amaze imyaka ine ari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, umwanya yatorewe na Njyanama y’uyu Mujyi muri Kanama 2019, asimbura Marie Chantal Rwakazina wari wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi.

Samuel Dusengiyumva uyu munsi yarahiriye kwinjira muri Njyanama y’Umujyi wa Kigali

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru