Tuesday, November 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

China: Umutingito ufite ubukana budasanzwe wahitanye abarenga 100

radiotv10by radiotv10
19/12/2023
in AMAHANGA
0
China: Umutingito ufite ubukana budasanzwe wahitanye abarenga 100
Share on FacebookShare on Twitter

Umutingito uri ku gipimo cya 6,2 wibasiye agace ko mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’u Bushinwa, wahitanye abantu 118 bamaze kumenyekana, mu gihe abarenga 400 bakomeretse.

Uyu mutingiro wibasiye igice cy’icyaro cyo mu Ntara ya Gansu, wabaye mu gicuku cy’ijoro ryacyeye, wibasira cyane ibice biri mu birometero 60 uvuye mu murwa mukuru wa Gansu ari wo Lanzhou.

Abantu 118 bahitanywe ni uyu mutingito, barimo abo muri iyi Ntara ya Gansu ndetse na Qinghai, mu gihe abandi bagera kuri 20 bataraboneka, ku buryo bishora gutuma umubare w’abahitanywe n’uyu mutingito, ushobora kwiyongera.

Ni mu gihe kandi ibikorwa byo gutabara na byo biri kugorana, kubera ubukonje bukabije buriho bwa dogere serisiyusi -13.

Nanone kandi uyu mutingito wari ufite imbaraga nyinshi, wasenye inzu zibarirwa mu bihumbi bitanu, ubu abari bazituyemo bakaba bagiye kwikinga mu biti kandi hariho n’ubu bukonje bukabije.

Mu gihe bamwe mu bakuwe mu byabo n’uyu mutingito bagiye kwikinga mu bice byiganjemo ibyo mu misozi, ndetse n’abayobozi bakaba bakomeje kuburira abaturage ko hashobora kongera kuba undi mutingito uri ku gipimo cya 5.0 mu minsi micye iri imbere.

Uyu mutingito ni wo uhitanye abantu benshi kuva muri 2014, kuko uwaherukaga muri uwo mwaka wari wahitanye abantu 600 wabaye mu gice cyo cy’amajyepfo ashyira Uburengerazuba bw’Intara ya Yunnan.

Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping yasabye ko hakoreshwa “imbaraga zose zishoboka” mu gutabara abantu bihishe mu misozi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − 11 =

Previous Post

Tshisekedi yongeye kurengera avuga kuri Perezida Kagame anashimangira umugambi mubisha amaranye igihe ku Rwanda

Next Post

Ikipe ihagarariye Afurika mu cy’Isi iherutse gusezerera ikinamo ibihangange muri ruhago nayo ntibyayihiriye

Related Posts

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

by radiotv10
03/11/2025
0

Perezida Samia Suluhu Hassan uherutse gutorerwa kuyobora Tanzania, yarahiriye kuyobora iki Gihugu, asezeranya abagituye ko inzego z’iperereza ziri kurikora kugira...

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyo ibona cyihishe inyuma y’ubutabazi bwavugiwe mu Bufaransa

by radiotv10
03/11/2025
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko bitangaje kuba u Bufaransa bwibutse ko bwajya gukorera...

Perezida w’u Burundi agiye muri Tanzania mu irahira rya Madamu Samia ribera mu muhezo

Perezida w’u Burundi agiye muri Tanzania mu irahira rya Madamu Samia ribera mu muhezo

by radiotv10
03/11/2025
0

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yerecyeje muri Tanzania, aho yitabiriye irahira rya mugenzi we wa Madamu Samia Suluhu Hassan watorewe...

Hashyizwe hanze amafoto agaragaza imyitozo kabuhariwe y’abasirikare b’Umuryango ukomeye ku Isi mu gutabarana

Hashyizwe hanze amafoto agaragaza imyitozo kabuhariwe y’abasirikare b’Umuryango ukomeye ku Isi mu gutabarana

by radiotv10
03/11/2025
0

Hashyizwe hanze amafoto agaragaza abasirikare ba bimwe mu Bihugu byo ku Mugabane w’u Burayi, bari gukorera muri Romania imyitozo y’Umuryango...

Eng.-AFC/M23 hints at what is hidden behind France’s humanitarian Aid to Eastern Congo

Eng.-AFC/M23 hints at what is hidden behind France’s humanitarian Aid to Eastern Congo

by radiotv10
03/11/2025
0

The Alliance of Forces for Change (AFC/M23), a coalition fighting against the government of the Democratic Republic of Congo (DRC),...

IZIHERUKA

Abazareba umukino uterejwe na benshi mu Rwanda bamenyeshejwe ibiciro bitagira uwo bica intege
FOOTBALL

Abazareba umukino uterejwe na benshi mu Rwanda bamenyeshejwe ibiciro bitagira uwo bica intege

by radiotv10
04/11/2025
0

Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clemence

Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clemence

04/11/2025
Imbamutima z’abahereweho mu bikorwa bizatuma babona indangamuntu koranabuhanga mu Rwanda

Imbamutima z’abahereweho mu bikorwa bizatuma babona indangamuntu koranabuhanga mu Rwanda

04/11/2025
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

04/11/2025
Umuhanzi wari uterezanyijwe amatsiko yageze mu Rwanda yaherukagamo mu myaka irenga 15

Umuhanzi wari uterezanyijwe amatsiko yageze mu Rwanda yaherukagamo mu myaka irenga 15

04/11/2025
Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

03/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ikipe ihagarariye Afurika mu cy’Isi iherutse gusezerera ikinamo ibihangange muri ruhago nayo ntibyayihiriye

Ikipe ihagarariye Afurika mu cy’Isi iherutse gusezerera ikinamo ibihangange muri ruhago nayo ntibyayihiriye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abazareba umukino uterejwe na benshi mu Rwanda bamenyeshejwe ibiciro bitagira uwo bica intege

Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clemence

Imbamutima z’abahereweho mu bikorwa bizatuma babona indangamuntu koranabuhanga mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.