Abantu batatu bagwiriwe n’ikirombe cyo mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo, barimo umugabo w’umugore uvuga ko yari yagiye amubwira ko agiye mu kiraka kugira ngo baze kubona ifunguro ry’amanywa, ndetse akanaribona, ariko akitaba Imana akimara kurimushyikiriza.
Aba bantu bagwiriwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye akoreshwa mu bwubatsi kuri uyu wa Kane tariki 28 Ukuboza 2023, ubwo hagwaga akavura.
Nubwo ari batatu bagwiriwe n’ikirombe, babiri ni bo bahise baboneka bamaze kwitaba Imana, mu gihe umwe atahise aboneka ahubwo hakomeje ibikorwa byo kumushakisha.
Umugore w’umwe muri aba bagwiriwe n’ikirombe, yavuze ko umugabo we yabyutse mu gitondo amubwira ko abona ntakintu kiri mu rugo, bityo ko agiye gukora ikiraka cyo gucukura muri iki kirombe kugira ngo babone icyo biririrwa.
Uyu mugore uvuga ko byageze n’aho yohereza abana babo babiri ngo bajye kuvoma, ariko akabasaba ko baza kunyura kuri Se aho yacukuraga amabuye kugira ngo abahe amafaranga yo guhahisha.
Ati “Imvura yahise igwa ari nyinshi, ndi mu rugo jyenyine, umutima wo kuguma mu nzu birananira, ndavuga ngo reka njye kureba abana cyangwa umugabo.”
Uyu mugore avuga ko ubwo yajyaga kubareba yasanze umugabo we yaguze kawunga yo guteka, akamusaba ko bataha, ariko akamubwira ko akiri kwishyuza amafaranga yari aberewemo n’umukoresha wabo.
Ati “Ndazamuka ngeze ku nzu iri inyuma, numva ikintu kirahubutse, nari ntaragera no mu rugo, umudamu wa hano ni we wahise avuga ngo mutabare, ikirombe kigwiriye abantu.”
Ubwo ni bwo abantu bahise bakubita baruzura, ndetse n’inzego, zigerageza gukuramo abantu batatu bari barimo, ariko haboneka babiri bamaze gupfa.
RADIOTV10