Anne Rwigara umuvandimwe wa Diane Rwigara yitabye Imana bitunguranye muri America

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Anne Uwamahoro Rwigara, umukobwa w’uwari umunyemari Assinapol Rwigara, akaba n’umuvandimwe wa Diane Rwigara wamenyekanye ubwo yinjiraga muri politiki ariko ntayitindemo, yitabiye Imana muri Leta Zunze Ubumwe za America, azize urupfu rutunguranye kuko atari arwaye igihe.

Urupfu rwa Anne Rwigara rwavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 28 Ukuboza 2023, aho bamwe mu bari hafi y’umuryango wa Assinapol Rwigara, bavugaga ko uyu mukobwa we yitabiye Imana muri Leta Zunze Ubumwe za America ari na ho yabaga.

Izindi Nkuru

Aya makuru yanemejwe n’umuryango wa nyakwigendera, ko Anne Rwigara yitabye Imana atarigeze arwara igihe kinini.

Adeline Rwigara Mukangemanyi, umubyeyi wa nyakwigendera yabwiye BBC ati “Ntiyarwaye. Ni iminsi ingahe gusa, ni amayobera gusa.”

Bivugwa ko Anne Rwigara yari amaze iminsi ibiri gusa aribwa mu nda aho yari atuye muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za America, akaba yari afite n’ubwenegihugu bw’iki Gihugu, yaguyemo.

Nyakwigendera kandi ari mu bagarutsweho muri 2017 ubwo we na bamwe mu bo mu muryango we, barimo Diane Rwigara ndetse n’umubyeyi wabo Adeline Rwigara, batabwaga muri yombi bakurikiranyweho ibyaha birimo guhungabanya umudendezo w’Igihugu.

Gusa Anne Rwigara we yahise arekurwa, mu gihe abo mu muryango we bari bafunganywe bakomeje kuburana no mu rubanza rw’imizi, bakaza kurekurwa bagizwe abere muri 2018.

Nyakwigendera ni umuvandimwe wa Diane Shima Rwigara wigeze kwinjira muri Politiki, ndetse akagerageza gushaka gutanga kandidatire mu matora y’umukuru w’Igihugu ya 2017, ariko igasubizwa inyuma kuko hari ibyo atari yujuje yanaje gukurikiranwaho ko yakoreshejemo inyandiko mpimbano.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Mudatenguha says:

    Nihanganishije Dianne na na mama na family muriri rusange uwamahoro arasinziriye tuzahurira kunyanja y,ibirahure gusa turababaye nkinshuti n,umuryango nubundi turabashyitsi muriyisi igendere Anne warumukobwabwa mwiza kumutima no kumubiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru