M23 yatangaje igishya mu rugamba ihanganyemo na FARDC rukomeje guhindura isura

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umutwe wa M23 umaze igihe uhanganye na FARDC, watangaje ko nubwo usanzwe urwana iyo ugabweho ibitero mu birindiro byawo, ariko ubu ugiye no kujya ujya guhagarika ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu bikorwa n’igisirikare cya Leta gifatanyije n’imitwe nka FDLR aho bazajya babikora hose.

Aganira na Voice of Kivu, Maj Willy Ngoma; kuri uyu wa Kane tariki 28 Ukuboza 2023, yavuze ko ibyo Guverinoma ya Congo iri gukora “bitihanganirwa kandi ntibishora kurenzwaho.”

Izindi Nkuru

Yakomeje agira ati “Nk’uko mubizi, icyumweru kirashize Guverinoma ya Congo ihisemo kurenga umurongo, kuko bagabiye rimwe ibitero mu birindiro byacu, ahantu hose yaba Masisi, Rutshuru, Nyiragongo, ni na byo bakoze ejo hashize i Kibumba.”

Uyu muvugizi wa M23, akomeza avuga ko nk’ibisanzwe ibi bitero birimo abarwanyi b’abambari ba FARDC nka FDLR, umutwe wa Wazalendo, uwa CODECO ndetse n’abacancuro.

Avuga ko ikibabaje ari uko aba barwanyi banagabye ibitero mu bice by’abaturage b’abasivile, bagasukamo ibisaru bya rutura ntacyo bitayeho, bagamije kuzamura umwuka mubi, kuko bazi neza ko aho uyu mutwe wa M23 uri, haba harangwa amahoro n’umutekano.

Ati “Aho tuba turi, nta bikorwa bibi bihaba, nta bujura buhakorwa, nta gusambanya abagore kuharangwa, ariko bo [FARDC n’abarwanyi ikoresha] aho bari hahora ubujura, hahora ibikorwa byo gufata ku ngufu abagore, hahora ibikorwa by’ububandi, hahora rwasezerera zo mu bwoko bwose. Ariko iwacu haba ari muri Paradizo buri wese abaho mu mahoro yisanzuye. Rero kugira ngo baburizemo ibyo, baharasa ibisaru.”

Yavuze ko igisirikare cya Congo gifatanyije n’iyo mitwe yacyo irimo FDLR, kuri uyu wa Kane, barashe ibisaru biremereye mu bice bya Karuba na Mushaki.

Yakomeje avuga ko nk’umutwe wa M23 badashobora kubirebera, ati “Tugomba kurwana ku baturage bacu kandi tuzabikora mu buryo bwa kinyamwuga.”

Maj Willy Ngoma kandi avuga ko n’ahandi hose aba barwanyi bazajya guhungabanya umutekano w’abarurage, uyu mutwe wa M23 uzahita utabarayo vuba na bwangu.

Ati “Nk’uko tubivuga ahantu hose abo bantu bazajya, aho bazakoresha intwaro bagaba ibitero ku birindiro byacu, tubivuze mu ijwi rirangurura ko tuzahita tujyayo kugira ngo tuburizemo ibyo bikorwa bya gisirikare.”

Maj Willy Ngoma yavuze ko Perezida Felix Tshisekedi yakomeje kugaragaza ko atifuza ko ibibazo bikemuka mu nzira z’amahoro ndetse ko ari we warenze ku myanzuro yo guhagarika imirwano, bityo ko M23 na yo yiyemeje guhangana na FARDC mu rwego rwo kurinda abaturage.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Ndagijimana William says:

    Carte du Rwanda pre-coloniale

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru