Perezida Ndayishimiye yashyize hanze ukuri ku by’uko abasirikare b’u Burundi bahanganye na M23

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko umutwe wa M23 uvuze kenshi ko mu bo bahanganye harimo n’abasirikare b’u Burundi, Perezida Evariste Ndayishimiye w’iki Gihugu, yemeje ko igisirikare cye cyagiye gutabara Congo kuko ari umuturanyi na we wabafasha igihe baba bugarijwe.

Kuva imirwano yakongera kubura hagati y’umutwe wa M23 n’igisirikare cya Congo Kinshasa (FARDC) gifatanya n’imitwe yitwaje intwaro irimo na FDRL, hakunze kuvugwa amakuru ko ingabo z’u Burundi na zo zinjiye muri ubu bufatanye bwo guhashya umutwe wa M23.

Izindi Nkuru

Umutwe wa M23 wagiye ubitangaza kenshi, ndetse ukanagaragaza imfungwa zafatiwe ku rugamba zirimo abasirikare b’u Burundi, banagaragazaga imyirondoro yabo n’uburyo bahagurutse mu Burundi babwirwa ko bagiye guhangana na M23.

Perezida Evariste Ndayishimiye, mu cyumweru gishize ubwo yashimiraga inzego z’umutekano z’Igihugu cye mu muhango wabereye i Gitega, yashimiye ingabo ziri mu butumwa zirimo n’iziri muri Congo, ariko yirinda gukomoza kuri ibi birego byari bimaze iminsi bivugwa na M23.

Ubwo yari mu kiganiro n’umunyamakuru, Perezira Ndayishimiye yabajijwe kuri iki kibazo niba koko ingabo z’u Burundi ziri mu ruhande ruhanganye na M23, abyemeza adaciye ku ruhande.

Yavuze ko u Burundi busanzwe bufitanye amasezerano na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bya gisirikare, bityo ko ntacyabuza Igihugu kimwe gutabara ikindi mu gihe cyugarijwe n’umwanzi.

Yagize ati “Kuko inzu y’umuturanyi nishya, ntujye kuyizimya, nawe iyawe nishya, ntabwo azaza kandi ntawumenya ibiza uko biza. Iyo rero u Burundi butabara Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kigiye gutabara nk’uko cyitabara kuko intambara niza usabwa kumenya kuyirwana utarayirwana.”

Umutwe wa M23 kandi wakunze kuvuga ko mu bo wagiye wivugana bo ku ruhande bahanganye, harimo n’abasirikare b’u Burundi, ndetse bamwe mu Barundi bakaba baherutse kotsa igitutu Leta yabo gusobanura iby’abasirikare b’Igihugu cyabo bari kugwa muri uru rugamba.

Muri iki kiganiro, Perezida Ndayishimiye yavuze ko intambara igira ibyayo, bityo ko kuba hari abayigwamo, ari ibisanzwe.

Ati “sinzi niba abantu bazi intambara, intambara ni umukino wo gupfa. Iyo wanze gupfa, ntuba umusirikare, uhita witahira. Umusirikare abanza kumva mu mutwe ko gupfa apfiriye Igihugu, mwebwe mutari abasirikare n’abapolisi, mwumva urusasu mukajya aho rutaturikiye, bo biruka bajya aho rwaturikiye.”

Ni mu gihe kandi uru rugamba ruri kubera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rukomeje guhindura isura, ndetse kuri uyu wa Gatanu rukaba rwakomereje mu bice byegereye umujyi wa Goma.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru