U Rwanda rwifashishije ikimenyetso rugaragaza ko rudashobora gukora nk’ibyo rwashinjwe na Perezida w’u Burundi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibirego byatangajwe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye wavuze ko rufasha imitwe irwanya Igihugu cye, iboneraho kwibutsa ko ahubwo yanashyikirije iki Gihugu abarwanyi b’Abarundi bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda, bityo ko itahindukira ngo ijye gufasha abakirwanya.

Ibi birego byatangajwe na Perezida w’u Burundi, Perezida Evariste Ndayishimiye mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, cyabaye nyuma y’icyumweru mu Burundi habaye igitero cy’umutwe wa RED Tabara, wivuganye abarenga 20.

Izindi Nkuru

Perezida Ndayishimiye yavuze ko abo barwanyi baherutse gutera mu Burundi, bafashwa n’u Rwanda. Ati “Iyo mitwe ihabwa icumbi, ibyo kurya, ibiro bakoreramo, amafaranga n’Igihugu bicayemo, ni aho mu Rwanda.”

Ni ibirego byamaganiwe kure na Guverinoma y’u Rwanda nk’uko bikubiye mu itangazo yashyize hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki 29 Ukuboza 2023.

Iri tangazo ritangira rigira riti “Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibitekerezo bya Nyakubahwa Évariste Ndayishimiye, Perezida wa Repubulika y’u Burundi, ushinja u Rwanda gufasha imitwe yitwaje intwaro y’Abarundi iba mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Guverinoma y’u Rwanda ikomeza igira iti “U Rwanda ntaho ruhuriye mu buryo ubwo ari bwo bwose n’umutwe uwo ari wo wose w’Abarundi.”

Muri iri tangazo, Guverinoma y’u Rwanda yaboneyeho kwibutsa ko ahubwo yashyikirije iy’u Burundi abarwanyi b’Abarundi bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda, bityo ko itahindukira ngo ijye gufasha abarwanya iki Gihugu.

Iti “Tuributsa ko, mu nzira z’ubufatanye, Guverinoma y’u Rwanda, binyuze muri Expanded Joint Verification Mechanism (EJVM-Urwego Ruhuriweho rushinzwe kugenzura ibibazo by’umutekano mu karere) iherutse gutanga abarwanyi b’Abarundi binjiye mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”

Muri Nyakanga 2021, u Rwanda rwashyikirije u Burundi abarwanyi 19 b’umutwe wa RED Tabara bari bamaze umwaka bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda, aho bari barafatiwe mu Karere ka Nyaruguru muri Nzeri 2020, mu ishyamba rya Nyungwe.

Guverinoma y’u Rwanda yasoje isaba iy’u Burundi gukemura ibibazo byayo binyuze mu nzira z’ibiganiro n’ubwumvikanye

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru