Friday, January 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abadepite bagaragaje igiteye urujijo ku bimaze iminsi byumvikana by’ibirombe bigwira abantu

radiotv10by radiotv10
10/01/2024
in MU RWANDA
0
Abadepite bagaragaje igiteye urujijo ku bimaze iminsi byumvikana by’ibirombe bigwira abantu
Share on FacebookShare on Twitter

Abadepite bavuga ko bitumvikana uburyo hari abaturage bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, ariko bikamenyekana ari uko ibirombe byabagwiriye, nyamara aho biba biri haba hari Inzego z’Ibanze zibana na bo umunsi ku wundi.

Ibi byagarutsweho n’Abadepite bagize Komisiyo ya politike, uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’Igihugu, bashingiye kuri raporo y’Urwego rw’Umuvunyi ya 2022-2023 igaragaza urusobe rw’ibibazo biri mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri.

Kimwe muri ibyo ngo ni ibirombe bihitana ubuzima bw’abaturage; bikavugwa ko babikoraga mu buryo butazwi iyo byamenyekanye ko byabagwiriye.

Abadepite bavuga ko bitumvikana uburyo iki gikorwa gishoboka mu bice bibamo abayobozi b’inzego z’ibanze babana n’abaturage umunsi ku wundi.

Umwe mu Badepite yagize ati “Amategeko ariho ndetse n’abashinzwe kubikora barahari, ariko ugasanga ahantu runaka bacukuye umwaka ugashira, ibiri igashira noneho havuka ikibazo cy’impanuka akaba ari bwo bimenyekana ko hacukurwa.”

Yakomeje agira ati “Urebye muri iyi raporo hari ahantu hakorwa ubucukuzi butemewe ugasanga n’ababukora biyise amazina. Mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Mayange, muri Kanazi, abantu bacukura mu buryo butemewe biyise inkoko. Muri Kayonza, Rukara mu Kagali kitwa Rwimishinya; ngo biyise Imparata.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana yemera ko hakiri ibyuho mu nzira zinyurwamo n’abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ati “Ubucukuzi butemewe bwo burahari nk’uko nabivuze buturuka ku bibazo byinshi. Uyu munsi ahantu amabuye ari hose ntihazwi. Ahantu byatangiriye hose byatangiye bitubahirije amategeko, nyuma biza gukorwa mu buryo bwemewe, ariko hari aho byakomeje gukorwa mu buryo butemewe, hari n’aho amabuye ashiramo bakahafunga, bahava, abantu bakajya gucukura bareba ko hari ibyasigayemo. Hari n’abantu babona amabuye ahantu bigoye gukurikirana kubera ko wenda hihishe, bakabikora mu buryo butemewe.”

Kimwe mu birombe byagarutsweho cyane nyuma yo kugaragaraho iki kibazo, ni icyabonetse mu Karere ka Huye cyaguyemo abantu batandatu bakanabura burundu, nyuma bikavugwa ko cyacukurwagamo amabuye y’agaciro mu buryo butazwi, ndetse na nyiracyo akabanza kubura.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 3 =

Previous Post

Umwami wa Jordanie yashimiye Perezida Kagame urugwiro yamwakiranye nawe ahita amusubiza

Next Post

M23 yagereranyije Radio yo muri Congo nka RTLM yabayeho mu Rwanda

Related Posts

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

by radiotv10
09/01/2026
0

Road safety remains a major public concern in Rwanda, especially as the number of vehicles continues to increase. In response...

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

by radiotv10
09/01/2026
0

Abatwara amagare na bo bari mu barebwa n’ubukangurambaga bugamije kurwanya impanuka zo mu muhanda. Ni ubutumwa abantu bakwiye gukura mu...

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

by radiotv10
09/01/2026
0

Ubushyamirane bwabaye hagati y’abakekwaho kwiba ihene, n’abari bazibwe mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, bwaguyemo babiri bakekwagaho kuba...

Easy foods that help your brain stay healthy and active

Easy foods that help your brain stay healthy and active

by radiotv10
09/01/2026
0

Your brain helps you think, remember, learn, and stay focused every day. Scientists agree that what you eat has a...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
09/01/2026
0

IZIHERUKA

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo
FOOTBALL

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

by radiotv10
09/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

09/01/2026
AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

09/01/2026
VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

09/01/2026
How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
M23 yaramutse ikora ikindi gikorwa kigaragaza ko igikomeye imbere ya FARDC

M23 yagereranyije Radio yo muri Congo nka RTLM yabayeho mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.