Thursday, July 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ecuador: Intagondwa zagabye igitero kuri Televiziyo mu kiganiro Live zatumye Perezida aha itegeko Igisirikare

radiotv10by radiotv10
11/01/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Ecuador: Intagondwa zagabye igitero kuri Televiziyo mu kiganiro Live zatumye Perezida aha itegeko Igisirikare
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Ecuador, Daniel Noboa, yategetse igisirikare cy’iki Gihugu, guhiga bukware udutsiko 22 tw’imitwe y’iterabwoba, nyuma y’uko abantu bitwaje imbunda bagabye igitero kuri Televiziyo y’Igihugu bagategeka abanyamakuru n’abatumirwa kuryama hasi.

Muri iki gitero cyabaye tariki 09 Mutarama 2024, abantu bitwaje imbunda n’i biturika biraye muri studio za televiziyo hari gutambuka ikiganiro Live, bategeka abanyamakuru kuryama hasi, ndetse humvikana urusaku rw’amasasu.

Inzego z’umutekano muri iki Gihugu, zavuze ko zafashe icyo gikorwa nk’icy’iterabwoba, icyakora zemeza ko abari bafashwe bugwate, batabawe bakarekurwa ubu bakaba bari ahantu bafite umutekano.

Binjiye muri Televiziyo bategeka abanyamakuru kuryama hasi

Ibi bikimara kuba, Perezida wa Ecuador, Daniel Noboa yahise asohora iteka rivuga ko Igihugu “cyinjiye mu ntambara y’imbere mu Gihugu n’imitwe y’iterabwoba.”

Daniel Noboa yanategetse ingabo z’Igihugu gutangira ibikorwa bya gisirikare bigamije kurangiza imitwe y’ibyihebe ibarizwa muri iki Gihugu

Uretse abo banyamakuru batunguwe n’abitwaje intwaro ubwo bari mu kiganiro kuri televiziyo, hari n’abarimu n’abanyeshuri ba kaminuza ya Guayaquil muri Ecuador, bahungiye mu byumba by’amashuri by’iyo kaminuza, nyuma y’uko hari abantu bayigabyeho igitero.

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko yabaye isubitse amasomo mu Gihugu hose, abanyeshuri bakaba bazajya biga muri gahunda y’ikoranabuhanga kuri internet, kubera ibibazo by’umutekano.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 2 =

Previous Post

Abadepite bahangayikishijwe n’ibyobo 150 biri hirya no hino birimo ibimaze imyaka 60

Next Post

Umaze iminsi ibiri ashakishwa mu kirombe cyamuridukiye yabonetse yarapfuye

Related Posts

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

by radiotv10
30/07/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravugwaho kuba ryongereye imbaraga mu gace ko muri Gurupoma...

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

by radiotv10
30/07/2025
0

Leta ya Tanzania yafashe icyemezo cyo guhagarika abanyamahanga gufungura ibikorwa by’ubucuruzi mu nzego z’ingenzi z’ubukungu bw’iki Gihugu. Iki cyemezo cya...

Ouattara w’imyaka 83 yavuze impamvu yifuza kuguma ku butegetsi nyuma y’imyaka 15 ari Perezida

Ouattara w’imyaka 83 yavuze impamvu yifuza kuguma ku butegetsi nyuma y’imyaka 15 ari Perezida

by radiotv10
30/07/2025
0

Perezida wa Côte d’Ivoire, Alassane Ouattara yatangaje ko aziyamamariza manda ya kane mu matora agiye kuba muri iki Gihugu, kugira...

Abanyaburayi bateye umugongo icyifuzo cya America ku iherezo ry’intambara ya Israel na Palestine

Abanyaburayi bateye umugongo icyifuzo cya America ku iherezo ry’intambara ya Israel na Palestine

by radiotv10
30/07/2025
0

Ibihugu byo ku Mugabane w'u Burayi byemeranyije n’iby’Abarabu ko Palestine igomba kuba Igihugu cyigenga, mu gihe Leta Zunze Ubumwe za...

Senegal: Hatanzwe itegeko ry’iperereza ku mvururu zabaye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano zigahitana benshi

Senegal: Hatanzwe itegeko ry’iperereza ku mvururu zabaye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano zigahitana benshi

by radiotv10
29/07/2025
0

Minisitiri w’Ubutabera muri Senegal, Ousmane Diagne, yasabye ko hatangizwa ku mugaragaro iperereza ku bwicanyi n’ibindi bikorwa by’urugomo byabaye muri iki...

IZIHERUKA

Money or Passion: What should we follow in 2025?
MU RWANDA

Money or Passion: What should we follow in 2025?

by radiotv10
31/07/2025
0

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

31/07/2025
Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

31/07/2025
Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

30/07/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

30/07/2025
Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

30/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umaze iminsi ibiri ashakishwa mu kirombe cyamuridukiye yabonetse yarapfuye

Umaze iminsi ibiri ashakishwa mu kirombe cyamuridukiye yabonetse yarapfuye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Money or Passion: What should we follow in 2025?

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.