Monday, June 9, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

DRCongo: Biravugwa ko hari abasirikare bakomeye ba FARDC biyunze kuri M23

radiotv10by radiotv10
11/01/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
DRCongo: Biravugwa ko hari abasirikare bakomeye ba FARDC biyunze kuri M23
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 watangaje ko abasirikare benshi ba FARDC bakomeje kuyitera umugongo bakajya kwiyunga kuri uyu mutwe, ukavuga ko mu bo wamaze guha ikaze harimo babiri bafite ipeti rya Colonel bamaze kugera mu birindiro byawo.

Byatangajwe n’Umuvugizi wa M23 mu bya Gisirikare, Maj Willy Ngoma mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Mutarama 2024.

Maj Willy Ngoma yagize ati “Abasirikare benshi bo ku rwego rwo hejuru ndetse n’abato bakomeje gutera umugongo FARDC bakaza kwiyunga muri ARC/M23; muri bo harimo Colonel Biyoyo uri i Rutshuru kuva saa saba.”

Uyu muvugizi wa M23 mu bya gisirikare, yakomeje avuga ko ibikorwa bibi bikorwa na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari byo bituma aba basirikare bafata icyemezo bakajya gushyigikira uyu mutwe wiyemeje gushyira iherezo ku bibazo by’akarengane bikorerwa bamwe mu Banyekongo.

Mu bundi butumwa Maj Willy Ngoma yatangaje kuri uyu wa Kane tariki 11 Mutarama 2024, yavuze kandi ko muri abo basirikare bamaze kwiyunga kuri M23, harimo na “Colonel Bahati Balingene Sadda wari muri Buligade ya 21 RR, ubu ari i Rutshuru.”

Uyu mutwe wa M23 uvuga ko ukomeje kwakira abasirikare bava muri FARDC, unaherutse na wo kwiyunga ku Ihuriro rya AFC (Alliance Fleuve Congo) ryiyemeje gukura ku butegetsi Perezida Felix Tshisekedi uherutse gutsindira indi manda mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu kwezi gushize.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + 8 =

Previous Post

Amakuru agezweho ku kirego kiregwamo Israel gukora Jenoside ifiteho amateka aremereye

Next Post

Imipaka y’u Burundi n’u Rwanda ntikiri nyabagendwa bamwe baheze nzira

Related Posts

Ibyo Perezida Trump yakunze guseka kuri Biden na we byamubayeho

Ibyo Perezida Trump yakunze guseka kuri Biden na we byamubayeho

by radiotv10
09/06/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump wakunze guseka Joe Biden yasimbuye ubwo yabaga yasitaye ku madaragi (Escalier)...

M23 yagaragaje icyavuye mu mirwano ikomeye yayihuje na FARDC

Hagati ya AFC/M23 na Wazalendo i Walikare byongeye gukomera

by radiotv10
09/06/2025
0

Imirwano hagati y’abarwanyi b’Ihuriro rya AFC/M23 na Wazalendo yongeye gukomera mu gace ka Malema muri Gurupoma ya Kisimba muri Teritwari...

Perezida w’u Burundi yahagarariwe mu muhango wo kwibuka Nkurunziza yasimbuye umaze imyaka itanu yitabye Imana

Perezida w’u Burundi yahagarariwe mu muhango wo kwibuka Nkurunziza yasimbuye umaze imyaka itanu yitabye Imana

by radiotv10
09/06/2025
0

Mu muhango wo kuzirikana imyaka itanu ishinze Pierre Nkurunziza wabaye Perezida w’u Burundi yitabye Imana, Umukuru w’iki Gihugu, Evariste Ndayishimiye,...

Gen.Muhoozi yahaye gasopo umunyapolitiki wo muri Afurika y’Epfo washinje ibinyoma Perezida Kagame na Museveni

Gen.Muhoozi yatanze itegeko nyuma yo kumva ko hari umusirikare wo hejuru wafunzwe n’inzego z’ubutasi

by radiotv10
09/06/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko yumvise ko Col. James Kasule yafunzwe n’inzego z’ubutasi, asaba ko...

Igihugu cya Zambia cyapfushije uwakibereye Perezida

Igihugu cya Zambia cyapfushije uwakibereye Perezida

by radiotv10
05/06/2025
0

Edgar Lungu wabaye Perezia wa Zambia, yitabye Imana ku myaka 68 y’amavuko, azize uburwayi aho yivurizaga muri Afurika y’Epfo. Amakuru...

IZIHERUKA

Ibyo Perezida Trump yakunze guseka kuri Biden na we byamubayeho
AMAHANGA

Ibyo Perezida Trump yakunze guseka kuri Biden na we byamubayeho

by radiotv10
09/06/2025
0

Hamenyekanye amakuru ku rubanza rwa Kazungu wavuzweho ibyaha by’impfu z’abarenga 10 babonetse bashyinguye iwe

Hamenyekanye amakuru ku rubanza rwa Kazungu wavuzweho ibyaha by’impfu z’abarenga 10 babonetse bashyinguye iwe

09/06/2025
M23 yagaragaje icyavuye mu mirwano ikomeye yayihuje na FARDC

Hagati ya AFC/M23 na Wazalendo i Walikare byongeye gukomera

09/06/2025
Perezida w’u Burundi yahagarariwe mu muhango wo kwibuka Nkurunziza yasimbuye umaze imyaka itanu yitabye Imana

Perezida w’u Burundi yahagarariwe mu muhango wo kwibuka Nkurunziza yasimbuye umaze imyaka itanu yitabye Imana

09/06/2025
Gen.Muhoozi yahaye gasopo umunyapolitiki wo muri Afurika y’Epfo washinje ibinyoma Perezida Kagame na Museveni

Gen.Muhoozi yatanze itegeko nyuma yo kumva ko hari umusirikare wo hejuru wafunzwe n’inzego z’ubutasi

09/06/2025
Rubavu: Bavuze impamvu begerejwe amazi meza ariko bakaba bakivoma ibishanga

Rubavu: Bavuze impamvu begerejwe amazi meza ariko bakaba bakivoma ibishanga

09/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Imipaka y’u Burundi n’u Rwanda ntikiri nyabagendwa bamwe baheze nzira

Imipaka y’u Burundi n’u Rwanda ntikiri nyabagendwa bamwe baheze nzira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Ibyo Perezida Trump yakunze guseka kuri Biden na we byamubayeho

Hamenyekanye amakuru ku rubanza rwa Kazungu wavuzweho ibyaha by’impfu z’abarenga 10 babonetse bashyinguye iwe

Hagati ya AFC/M23 na Wazalendo i Walikare byongeye gukomera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.