Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Tanzania: Yanga SC yatwaye Super Cup 2021 itsinze Simba SC

radiotv10by radiotv10
25/09/2021
in SIPORO
0
Tanzania: Yanga SC yatwaye Super Cup 2021 itsinze Simba SC
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya Yanga SC yatwaye igikombe kiruta ibindi muri Tanzania (2021 Super Cup) itsinze mukeba w’ibihe byose, Simba SC igitego 1-0 cyatsinzwe na Fiston Mayele ku munota wa 11 w’umukino.

Muri uyu mukino, Taddeo Lwanga yahawe ikarita itukura ku munota wa 90+3’ azira ikosa yakoreye kuri Feisal Salum Abdallah “Fei Toto”.

Image

Taddeo Lwanga yahawe ikarita itukura mu mpera z’umukino

Ni umukino Simba SC itisanzemo kuko yinjijwe igitego hakiri kare ku munota wa 11’, bivuze ko bari basigaje iminota 79’  o gushakamo igitego.

Simba SC iri mu bihe byo kwiga gukina ihangana n’amakipe y’ibigugu idafite Jose Luis Miquisonne na Clatous Chota Chama basohotse bakayivamo. Chama arakinira RS Berkane mu gihe Miquisonne yasinye muri Al Ahly yo mu Misiri.

Simba SC yakomeje kugira ibibazo ubwo Joash Onyango Auchieng ukina mu mutima w’ubwugarizi ubwo yakomerekaga agasimburwa na Kennedy Juma Wilson.

Image

Dickson Job azamukana umupira imbere ya Pape Sakho

Nyuma byaje kuba ngombwa ko umutoza Didier Gomez Da Rosa akuramo Hassan Dilunga ashyiramo John Raphael Bocco, Peter Banda asimburwa na Mzamiru Yassin Said mu gihe Sadio Kanoute yasimbuwe na Pape Sakho. Mu minota ine ya nyuma, Israel Patrick Mwenda yasimbuye Mohammed Hussein Zimbwe Jr.

Ku ruhande rwa Yanga SC yayoboye umukino yatangiye gusimbuza ikuramo Farid Moussa Malik ashyiramo Yacouba Sogne, Hertier Makambo asimbura Fiston Mayele watsinze igitego. Jesus Moloko yasimbuwe na Deus David Kaseke.

Image

Feisal Salum Abdallah “Fei Toto”azamura umupira imbere y’abakinnyi ba Simba SC

Yanga SC iheruka gusezererwa na Rivers United mu ijonjora rya mbere rya TOTAL CAF Champions League, abakinnyi batandukanye itakoresheje kubera ibyangombwa bya CAF, bari babazanye muri uyu mukino w’igikombe kiruta ibindi muri Tanzania.

Simba SC izatangira gukina imikino ya TOTAL CAF Champions League 2021-2022 ikina ijonjora rya kabiri kuko yageze muri ¼ umwaka w’imikino ushize.

Image

11 ba Yanga SC babanje mu kibuga

 

Image

Peter Banda umunya-Malawi ukinira Simba SC

 

Image

Chris Mugalu mu kirere ashaka igitego cya Simba SC

Image

Sadio Kanoute (13) umukinnyi mushya hagati muri Simba SC

Image

Hassan Dilunga wa Simba SC ashaka inzira

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 + 18 =

Previous Post

Perezida Kagame yasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga muri Mozambique

Next Post

Metacha Mnata uheruka gutandukana na Yanga SC yerekeje muri Polisi Tanzania

Related Posts

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

by radiotv10
19/12/2025
0

Rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo, yagaragaje ifoto avuye mu bwotero (Sauna) yerekana uburyo yubatse umubiri mu buryo bwihariye. Ni...

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umufaransa Bruno Ferry wageze mu Rwanda aje gutangira akazi ko gutoza ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko yifuza gukorana amateka...

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

by radiotv10
19/12/2025
0

Hari amakuru avuga ko ubwo Cristiano Ronaldo azaba arangije amasezerano ye muri Al Nassr muri 2027 ashobora guhindura ubuzima akajya...

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

by radiotv10
18/12/2025
0

Umunyamabanga akaba n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yatangaje ko nta gahunda iyi kipe ifite yo gusinyisha Umunya-Misiri Ali Ismael...

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

by radiotv10
17/12/2025
0

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, yemeje amafaranga angana na miliyoni 620 z’amayero (€620 M) azagenerwa ibihugu 48 bizitabira igikombe...

IZIHERUKA

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi
IBYAMAMARE

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Metacha Mnata uheruka gutandukana na Yanga SC yerekeje muri Polisi Tanzania

Metacha Mnata uheruka gutandukana na Yanga SC yerekeje muri Polisi Tanzania

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.