Ikipe ya Yanga SC yatwaye igikombe kiruta ibindi muri Tanzania (2021 Super Cup) itsinze mukeba w’ibihe byose, Simba SC igitego 1-0 cyatsinzwe na Fiston Mayele ku munota wa 11 w’umukino.
Muri uyu mukino, Taddeo Lwanga yahawe ikarita itukura ku munota wa 90+3’ azira ikosa yakoreye kuri Feisal Salum Abdallah “Fei Toto”.
Taddeo Lwanga yahawe ikarita itukura mu mpera z’umukino
Ni umukino Simba SC itisanzemo kuko yinjijwe igitego hakiri kare ku munota wa 11’, bivuze ko bari basigaje iminota 79’ o gushakamo igitego.
Simba SC iri mu bihe byo kwiga gukina ihangana n’amakipe y’ibigugu idafite Jose Luis Miquisonne na Clatous Chota Chama basohotse bakayivamo. Chama arakinira RS Berkane mu gihe Miquisonne yasinye muri Al Ahly yo mu Misiri.
Simba SC yakomeje kugira ibibazo ubwo Joash Onyango Auchieng ukina mu mutima w’ubwugarizi ubwo yakomerekaga agasimburwa na Kennedy Juma Wilson.
Dickson Job azamukana umupira imbere ya Pape Sakho
Nyuma byaje kuba ngombwa ko umutoza Didier Gomez Da Rosa akuramo Hassan Dilunga ashyiramo John Raphael Bocco, Peter Banda asimburwa na Mzamiru Yassin Said mu gihe Sadio Kanoute yasimbuwe na Pape Sakho. Mu minota ine ya nyuma, Israel Patrick Mwenda yasimbuye Mohammed Hussein Zimbwe Jr.
Ku ruhande rwa Yanga SC yayoboye umukino yatangiye gusimbuza ikuramo Farid Moussa Malik ashyiramo Yacouba Sogne, Hertier Makambo asimbura Fiston Mayele watsinze igitego. Jesus Moloko yasimbuwe na Deus David Kaseke.
Feisal Salum Abdallah “Fei Toto”azamura umupira imbere y’abakinnyi ba Simba SC
Yanga SC iheruka gusezererwa na Rivers United mu ijonjora rya mbere rya TOTAL CAF Champions League, abakinnyi batandukanye itakoresheje kubera ibyangombwa bya CAF, bari babazanye muri uyu mukino w’igikombe kiruta ibindi muri Tanzania.
Simba SC izatangira gukina imikino ya TOTAL CAF Champions League 2021-2022 ikina ijonjora rya kabiri kuko yageze muri ¼ umwaka w’imikino ushize.
11 ba Yanga SC babanje mu kibuga
Peter Banda umunya-Malawi ukinira Simba SC
Chris Mugalu mu kirere ashaka igitego cya Simba SC
Sadio Kanoute (13) umukinnyi mushya hagati muri Simba SC
Hassan Dilunga wa Simba SC ashaka inzira