Thursday, September 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatanzwe umucyo ku isenywa ry’inzu z’ahahoze hazwi nko kwa Bamporiki uzwi muri Politiki

radiotv10by radiotv10
17/01/2024
in MU RWANDA
0
Hatanzwe umucyo ku isenywa ry’inzu z’ahahoze hazwi nko kwa Bamporiki uzwi muri Politiki
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasobanuye impamvu hasenywe zimwe mu nyubako zari ziri kubakwa ahazwi nko kuri ‘Nyungwe House’ mu Kagari ka Busanza mu Murenge wa Kanombe, hahoze ari ishoramari rya Hon Bamporiki Edouard, ariko bikaba bivugwa ko haguzwe n’undi muntu.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mutarama 2024, ku mbuga nkoranyambaga, hacicikanye amakuru avuga ko inyubako zo kwa Bamporiki zasenywe ngo kandi zari zujuje ibisabwa.

Ni amakuru yazamuwe n’umunyamakuru Mike Karangwa washyize amashusho ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza zimwe mu nzu z’aha hazwi nko kuri ‘Nyungwe Garden’ zasenywe.

Mu butumwa buherekeje aya mashusho, Mike Karangwa yagize ati “Breaking News (Amakuru mashya): zimwe mu nyubako za Hotel Nyungwe za Bwana Bamporiki ziri gusenywa mu Busanza.”

Izi nyubako ziherereye mu Mudugudu wa Radari mu Kagari ka Busanza, bivugwa zitakiri iza Bamporiki Edouard, ahubwo ko zaguzwe n’umuntu uba mu mahanga ariko akaba atarakorewe ihererekanyamutungo, ahubwo ubu zikaba zihagarariwe na Mike Karangwa.

Bivugwa kandi ko uyu Mike Karangwa yasabye uruhushya rwo kuba izi nyubako zahoze zikora nka Hoteli zahindurwamo ibitaro, ku buryo yakongeramo izindi nzu, ariko akaba yaratangiye kubikora atarahabwa uburenganzira.

Inzu zasenywe ni izubatswe nta ruhushya

Umujyi wa Kigali wabitanzeho umucyo

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali busubiza aya makuru yatangajwe na Mike Karangwa kuri X, bwavuze ko izi nyubako zasenywe kuko zubatswe hadatanzwe uruhushya.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagize buti “Mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kanombe, Akagari ka Busanza, Umudugudu wa Radari, hakuweho inyubako z’ahitwa kuri Nyungwe House zubatswe nta ruhushya ndetse hejuru y’ibyobo by’amazi (Septic tank/Fausse septique) izindi bazubaka ku ruzitiro (fence), ibintu bishobora guteza impanuka.”

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwaboneyeho “kwibutsa abantu bose ko kubaka hadasabwe uruhushya binyuranye n’ibiteganywa n’amategeko agenga imyubakire, cyane cyane Iteka rya Minisitiri N°03/cab.m/019 ryo ku wa 15/04/2019 rishyiraho amabwiriza ajyanye n’imitunganyirize y’imijyi n’imyubakire.”

Iki cyemezo cyo gusenya izi nzu, cyaje gikurikira umuburo wahawe ba nyiri iri shoramari, waje ukurikira ubugenzuzi bwakozwe tariki 03 Mutarama 2024 bwari bwagaragaje ko ibyongewe muri izi nyubako, bitatangiwe uruhushya.

Nyuma y’ubwo bugenzuzi, ba nyiri izi nyubako basabwe guhagarika imirimo yo kubaka ndetse no gukuraho izari zubatswe nta ruhushya bitarenze iminsi itatu, ari na byo byakurikiwe n’iki cyemezo cyo kuzisenya.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × one =

Previous Post

Perezida Kagame n’Umunyamabanga wa America bongeye kuganira ku bya Congo

Next Post

Burera: Ikibazo batahwemye kugaragaza cy’ibiza by’amazi ava mu Birunga kiracyari kibisi

Related Posts

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guvuerinoma n’abo muri Perezidansi

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guvuerinoma n’abo muri Perezidansi

by radiotv10
18/09/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi, barimo Yves Iradukunda winjiye muri Guverinoma y’u Rwanda nk’Umunyamabanga...

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

by radiotv10
18/09/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, uvuga ko yari aho Polisi yarasiye abagabo batatu bariho batema...

Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwicana ubugome umugore we abanje kumutonganya ngo yazerereye atamubwiye

Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwicana ubugome umugore we abanje kumutonganya ngo yazerereye atamubwiye

by radiotv10
18/09/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Gicumbi ukurikiranyweho kwica umugore we amukubise isuka ya majagu mu mutwe,...

Three powerful self-care practices for a healthier, happier you

Three powerful self-care practices for a healthier, happier you

by radiotv10
18/09/2025
0

The modern world is hectic and it seems that self-care is a full time occupation. Self-care does not always have...

Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana

Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana

by radiotv10
18/09/2025
0

Abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, bavuga batazi impamvu Polisi yo mu Karere ka Rwamagana yakuyeho ibyapa bya...

IZIHERUKA

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guvuerinoma n’abo muri Perezidansi
MU RWANDA

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guvuerinoma n’abo muri Perezidansi

by radiotv10
18/09/2025
0

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

18/09/2025
Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

18/09/2025
Umuhanzikazi Tonzi yaciye agahigo ku isabukuru ye y’amavuko

Umuhanzikazi Tonzi yaciye agahigo ku isabukuru ye y’amavuko

18/09/2025
AFC/M23 yafashe icyemezo gishyira igorora abakoresha umupaka wa ‘Grande Barrière’ w’u Rwanda na Congo

AFC/M23 yafashe icyemezo gishyira igorora abakoresha umupaka wa ‘Grande Barrière’ w’u Rwanda na Congo

18/09/2025
Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwicana ubugome umugore we abanje kumutonganya ngo yazerereye atamubwiye

Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwicana ubugome umugore we abanje kumutonganya ngo yazerereye atamubwiye

18/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Burera: Ikibazo batahwemye kugaragaza cy’ibiza by’amazi ava mu Birunga kiracyari kibisi

Burera: Ikibazo batahwemye kugaragaza cy’ibiza by’amazi ava mu Birunga kiracyari kibisi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guvuerinoma n’abo muri Perezidansi

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.