Hatanzwe umucyo ku isenywa ry’inzu z’ahahoze hazwi nko kwa Bamporiki uzwi muri Politiki

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasobanuye impamvu hasenywe zimwe mu nyubako zari ziri kubakwa ahazwi nko kuri ‘Nyungwe House’ mu Kagari ka Busanza mu Murenge wa Kanombe, hahoze ari ishoramari rya Hon Bamporiki Edouard, ariko bikaba bivugwa ko haguzwe n’undi muntu.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mutarama 2024, ku mbuga nkoranyambaga, hacicikanye amakuru avuga ko inyubako zo kwa Bamporiki zasenywe ngo kandi zari zujuje ibisabwa.

Izindi Nkuru

Ni amakuru yazamuwe n’umunyamakuru Mike Karangwa washyize amashusho ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza zimwe mu nzu z’aha hazwi nko kuri ‘Nyungwe Garden’ zasenywe.

Mu butumwa buherekeje aya mashusho, Mike Karangwa yagize ati “Breaking News (Amakuru mashya): zimwe mu nyubako za Hotel Nyungwe za Bwana Bamporiki ziri gusenywa mu Busanza.”

Izi nyubako ziherereye mu Mudugudu wa Radari mu Kagari ka Busanza, bivugwa zitakiri iza Bamporiki Edouard, ahubwo ko zaguzwe n’umuntu uba mu mahanga ariko akaba atarakorewe ihererekanyamutungo, ahubwo ubu zikaba zihagarariwe na Mike Karangwa.

Bivugwa kandi ko uyu Mike Karangwa yasabye uruhushya rwo kuba izi nyubako zahoze zikora nka Hoteli zahindurwamo ibitaro, ku buryo yakongeramo izindi nzu, ariko akaba yaratangiye kubikora atarahabwa uburenganzira.

Inzu zasenywe ni izubatswe nta ruhushya

Umujyi wa Kigali wabitanzeho umucyo

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali busubiza aya makuru yatangajwe na Mike Karangwa kuri X, bwavuze ko izi nyubako zasenywe kuko zubatswe hadatanzwe uruhushya.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagize buti “Mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kanombe, Akagari ka Busanza, Umudugudu wa Radari, hakuweho inyubako z’ahitwa kuri Nyungwe House zubatswe nta ruhushya ndetse hejuru y’ibyobo by’amazi (Septic tank/Fausse septique) izindi bazubaka ku ruzitiro (fence), ibintu bishobora guteza impanuka.”

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwaboneyeho kwibutsa abantu bose ko kubaka hadasabwe uruhushya binyuranye n’ibiteganywa n’amategeko agenga imyubakire, cyane cyane Iteka rya Minisitiri N°03/cab.m/019 ryo ku wa 15/04/2019 rishyiraho amabwiriza ajyanye n’imitunganyirize y’imijyi n’imyubakire.”

Iki cyemezo cyo gusenya izi nzu, cyaje gikurikira umuburo wahawe ba nyiri iri shoramari, waje ukurikira ubugenzuzi bwakozwe tariki 03 Mutarama 2024 bwari bwagaragaje ko ibyongewe muri izi nyubako, bitatangiwe uruhushya.

Nyuma y’ubwo bugenzuzi, ba nyiri izi nyubako basabwe guhagarika imirimo yo kubaka ndetse no gukuraho izari zubatswe nta ruhushya bitarenze iminsi itatu, ari na byo byakurikiwe n’iki cyemezo cyo kuzisenya.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru