Burera: Ikibazo batahwemye kugaragaza cy’ibiza by’amazi ava mu Birunga kiracyari kibisi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abaturage bo mu Mirenge ya Rugarama na Gahunga yo mu Karere ka Burera, bavuga ko ikibazo cy’ibiza biterwa n’amazi ava mu birunga gikomeje kuba agatereranzamba kuko batahwemye kukivuga ariko n’ubu bigikomeje kubugariza.

Amazi yangiriza aba baturage, aturuka muri pariki y’Ibirunga anyuze mu mikoki bita umuzi akunze kubabuza umutekano mu buryo bwinshi kubera imbaraga ayo mazi aba afite.

Izindi Nkuru

Umwe ati “Iyo haje ibisuri byinshi inzu ziratemba, nko mu Kagari ka Kidakama no muri Bisizi harimo abo bubakiye amazi yatembye, bikunze kunyura mu mirima ugasanga biratsinsutse.”

Undi nawe ati “Biragenda ubwo n’imyaka yaba irimo bigatemba, ubwo rero bikaba ngombwa kugira ngo umuntu niba yumvise imvura iguye agahuguruka akareba aho amazi aturuka yaba ari gutemba umuntu akayabugiza akamanuka. Ni ukuvuga ngo niba imvura iguye haba nijoro cyangwa ku manywa nta n’umutekano wagira kuko hari n’igihe n’umwana yaba ari nko ku muhanda amazi akaba yanamutwara iyo abaye menshi.”

Murekatete Laurence utuye mu Mudugudu wa Rubibi mu kagari ka Nyangwe mu Murenge wa Gahunga, uvuga ko imyaka ye yatembanywe n’aya mazi.

Ati “Byose biramanuka ugasanga ubutaka bwazambye, tukabaho gutyo tukaburara, nyine tujya mu kiraka tugahahira abana, ubwo nyine twaba twakibuze tukarara gutyo.”

Umuyobozi w’akarere ka Burera, MUKAMANA Soline avuga ko ubuyobozi buzi iki kibazo ndetse ko hamaze gukorwa inyigo yo kugikemura.

Ati “Hari icyo turi kugikoraho, mu Ntara y’Amajyaruguru hari umushinga witwa ‘Volcano Community Resilience Project’ waje uzakora mu Turere dukora ku birunga, harimo ibikorwa byinshi rero bizakorwa no gukumira ko ariya mazi yongera kumanuka akangiza ibikorwa by’abaturage harimo no gufasha abaturage bangizwa n’ariya mazi ava mu birunga.”

INKURU MU MASHUSHO

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru