Icyo FARDC ivuga ku basirikare bayo barimo uwarasiwe mu Rwanda n’abafashwe na RDF

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bw’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bwagize icyo buvuga ku basirikare batatu barimo umwe warasiwe ku butaka bw’u Rwanda na babiri bafashwe na RDF, buvuga ko bwasabye EJVM kubikurikirana kugira ngo umurambo w’uwarashywe n’abafashwe, bashyikizwe Igihugu cyabo.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mutarama 2024, Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, bwatangaje ko abasirikare batatu b’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) binjiye mu Rwanda ahagana saa saba n’iminota icumi z’ijoro.

Izindi Nkuru

RDF yavuze ko aba basirikare bari bafite imbunda ya AK-47 ndetse na magazine zari zirimo amasasu 105, umwe muri bo yinjiye arasa abasirikare b’u Rwanda, na bo bagahita bamurasa akahasiga ubuzima, mu gihe abandi babiri batawe muri yombi.

Ubuyobozi bw’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), na bwo bwashyize hanze itangazo, buvuga ko “Abasirikare batatu ba FARDC bari ku burinzi bw’Umupaka muremure uhuriweho na RDC n’u Rwanda, bisanze mu buryo bwo kwibeshya ku butaka bw’u Rwanda ahagana saa 10:00.”

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa FARDC, Maj Gen Ekenge Bomusa Efomi Sylvain rikomeza rigira riti “Umwe muri bo yishwe, abandi babiri bafatwa n’igisirikare cy’u Rwanda.”

FARDC ivuga ko abo basirikare batatu ari 2e Classe Assumani Mupenda, 2e Classe Bokuli Luto, na 2e Classe Anyasaka Nkoy Lucien ari na we warashwe.

Iri tangazo rya FARDC, rikomeza rigira riti “Iki kibazo cy’abasirikare ba Congo cyangwa b’u Rwanda bajya bisanga ku butaka bw’u Rwanda cyangwa bwa Congo kirasanzwe. Igihe cyose urwego ruhuriweho rushinzwe kugenzura imipaka mu karere (EJVM/Expanded Joint Verification Mechanism), rwakomeje gufasha kugira ngo abafashwe basubizwe Ibihugu byabo.”

FARDC ikomeza ivuga ko yababajwe no kuba umwe muri aba basirikare bisanze ku butaka bw’u Rwanda, yishwe; igasaba uru rwego rwa EJVM rubikurikirana kugira ngo abafashwe ndetse n’umurambo w’uwarashwe basubizwe Igihugu cyabo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru