America yongeye guha isezerano Ukraine ryumvikanamo kuyirema agatima

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America, Antony Blinken yizeje Ukraine ko izakomeza kuyitera inkunga mu rugamba ihaganyemo n’u Burusiya, kandi ko iki Gihugu ko Ukraine izatsinda.

Blinken yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mutarama 2024 ubwo yahuraga na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, bahuriye i Davos mu Busuwisi mu Nma Yiga ku Bukungu bw’Isi ‘World Economic Forum’.

Izindi Nkuru

Yagize ati “Dufite intego yo guhozaho mu nkunga duha Ukraine kandi turi gukorana n’Inteko Ishinga Amategeko mu rwego rwo kugira ngo tubikore. Kandi nzi neza ko bagenzi bacu b’i Burayi na bo bazabigenza nkatwe.”

Jake Sullivan, Umujyanama wa Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za America mu by’umutekano, na we wari muri iyi nama, yabwiye Perezida Zelensky ko America n’abafatanyabikorwa bayo “bizeye ko u Burusiya buzatsindwa, Ukraine igatsinda.”

Zelensky na we yashimye ubuyobozi bwa Joe Biden kuba bukomeje kumuba hafi, by’umwihariko ku nkunga bumuha.

Abwira Blinken, Perezida Zelensky yagize ati “Wavuze ibijyanye n’Inteko Ishinga Amategeko. Rwose duhanze amaso inkunga yanyu yagutse.”

Yaboneyeho gushimira by’umwihariko ikoranabuhanga rya Leta Zunze Ubumwe za America, ryafashije Ukraine guhanura misile ziraswa n’u Burusiya.

Ati “Mu by’ukuri bifasha abaturage kurokoka muri ubu bushotoranyi bukomeye bw’u Burusiya.”

Leta Zunze Ubumwe za America zohereje Miliyari 44 $ zo gufasha igisirikare cya Ukraine, kuva u Burusiya bwashoza intambara muri iki Gihugu muri Gashyantare 2022.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru