Rutahizamu wa APR FC yegukanye 1.000.000Frw ahigitse abarimo uwa Rayon

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Rutahizamu wa APR FC, Victor Mbaoma yahembwe nk’umukinnyi witwaye neza mu kwezi gushize muri Shampiyona y’u Rwanda, nyuma yo guhigika abo bari bahanganye barimo Heritier Luvumbu wa Rayon Sports.

Ni ibihembo byatangajwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mutarama, mu bihembo bitangwa ku bufatanye bwa Rwanda Premier League na Gorilla Games.

Izindi Nkuru

Victor Mbaoma uretse kuba yahigitse Heritier Luvumbu wa Rayon Sports, yari anahanganye na Bigirimana Abedi wa Police FC.

Abandi bahembwe; ni Mashami Vincent wahembwe ibihumbi magana atatu (300 000 Frw) nk’umutoza w’ukwezi, mu gihe Nzeyurwanda Djihad usanzwe ari umunyezamu wa Kiyovu Sports, na we yahembwe nk’uwarokoye ikipe ye cyane mu kwezi kwa 12, na we akaba yahembwe ibihumbi magana atatu (300 000 Frw).

Undi wahembwe, ni Elie Kategaya, umukinnyi mushya wa APR FC aho yahembwe ibihumbi magana atatu nk’uwatsinze igitego cyiza mu kwezi k’Ukuboza kwa 2023.

Ibi bihembo bizakomeza gutangwa na Rwanda Premier league ku bufatanye na Gorilla Games aho buri kwezi abitwaye neza bazajya bahembwa ndetse nyuma ya Shampiyona nabwo hakazahembwa abitwaye neza kurusha abandi.

Victor Mbaoma akomeje gufasha APR

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru