Thursday, April 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Haravugwa icyazamuriye umujinya umugabo agafata icyemezo cyo kwisenyera inzu abamo

radiotv10by radiotv10
19/01/2024
in MU RWANDA
0
Haravugwa icyazamuriye umujinya umugabo agafata icyemezo cyo kwisenyera inzu abamo

Photo/Kigali Today

Share on FacebookShare on Twitter

Mu Murenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze, haravugwa umugabo watawe muri yombi akekwaho kwisenyera inzu abanamo n’umuryango we, wafashe iki cyemezo avuye mu Nteko y’abaturage, abitewe n’icyemezo yari afatiwe.

Uyu mugabo w’imyaka 27 y’amavuko, yafashwe nyuma y’uko afashe isuka agatangira gusenya inzu yabanagamo n’umugore we wa kabiri, dore ko uwa mbere batandukanye.

Umugore wa mbere ni na we watumye hafatwa icyemezo cyateye uyu mugabo kugira umujinya watumye ashaka gusenya inzu ye, dore ko yamureze avuga ko iyo nzu nubwo yayishakiyemo umugore wa kabiri, ariko ari we bayubakanye.

Amakuru ava mu baturage bo mu Kagari ka Buramira, avuga ko iby’iki kibazo babizi, kuko cyari cyanaganiriweho mu Nteko y’Abaturage yabaye ku wa Kabiri tariki 16 Mutarama 2024.

Bavuga ko ubwo Inteko y’abaturage yemezaga ko uyu mugabo agomba kuva muri iyo nzu yashakiyemo umugore wa kabiri, akayisigira uwo babanye bwa mbere kuko bayubakanye kandi akaba amufitiye umwana, uyu mugabo yatahanye umujinya w’umuranduranzuzi, ari na bwo yagendaga agatangira kuyisenya ahima uwo mugore ngo na we atazayibamo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yagize ati “Umugore wa mbere yaje avuga ko inzu bayubakanye adakwiye kuyizaniramo undi mugore kandi bafitanye umwana, ubuyobozi bukabwira uwo mugabo ko niba yarahisemo gushaka undi mugore, agomba kumushakira ahandi, Umugabo na we akavuga ati ‘aho kugira ngo musige muri iriya nzu nayisenya kuko ni njye wayiyubakiye’, nibwo uwo mugabo kubera n’inzoga yari yanyoye yafashe icyemezo, atangira gusenya inzu.”

SP Jean Bosco Mwiseneza avuga ko ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze bwahise bwiyambaza iz’umutekano zikaburizamo iki gikorwa, zigahita zinamuta muri yombi, akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Muhoza.

Polisi kandi yaboneyeho kugira inama abaturage ko mu gihe ko igihe cyose hagize ugize icyo atumvikanaho n’uwo bashakanye akwiye kwiyambaza inzego, kuko hamaze kugaragara ababyitwaramo nabi bakagaragaza umujinya nk’uyu wagaragajwe n’uyu mugabo, aho bamwe batema imyaka, amatungo cyangwa se bo bakarwana bikaba byanatera impfu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 1 =

Previous Post

Bavuze urujijo bafite nyuma y’uko Gitifu ahamijwe kunyereza Miliyoni 5Frw bakusanyije

Next Post

Indwara y’amatungo yabaye inshoberamahanga imaze guhitana Inka 1.000 mu kwezi kumwe

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

by radiotv10
09/04/2026
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yazamuye mu ntera abofisiye muri Polisi y’u Rwanda, barimo batanu bahawe ipeti rya Commissioner of...

Icyo basaba  nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

Icyo basaba nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

by radiotv10
09/04/2026
0

Abaturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, baturanye n’ishuri ry'Urwunge rw'Amashuri (GS) Sovu, bavuga ko babangamiwe n’umwanda...

U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

by radiotv10
09/04/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Chad zashyize umukono ku masezerano ashyiraho Komisiyo Ihuriweho ishinzwe imikoranire hagati y’Ibihugu byombi, yitezweho gutuma haterwa...

Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n’ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…

Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n’ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…

by radiotv10
09/04/2026
0

Tariki ya 9 Mata 1994, nibwo icyo Abafaransa bise «Operation Turquoise» yatangiye mu Rwanda kugera 12 Mata. Igisobanuro cy’iyo operasiyo...

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

by radiotv10
08/04/2026
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’, yashyize ikoresha iyi mvugo...

IZIHERUKA

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe
IBYAMAMARE

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe

by radiotv10
09/04/2026
0

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

09/04/2026
Ibyamenyekanye ku cyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi kiri mu bishinjwa umunyamakuru DC Clément wafunzwe

Hatangajwe ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze ku munyamakuru DC Clement

09/04/2026
AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

09/04/2026
Icyo basaba  nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

Icyo basaba nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

09/04/2026
U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

09/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Indwara y’amatungo yabaye inshoberamahanga imaze guhitana Inka 1.000 mu kwezi kumwe

Indwara y’amatungo yabaye inshoberamahanga imaze guhitana Inka 1.000 mu kwezi kumwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

Hatangajwe ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze ku munyamakuru DC Clement

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.