Wednesday, December 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Kohereza abimukira: Urwego rukomeye mu Bwongereza rwatoye icyemezo kinyuranye n’icyo Abadepite bari bemeje

radiotv10by radiotv10
23/01/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Kohereza abimukira: Urwego rukomeye mu Bwongereza rwatoye icyemezo kinyuranye n’icyo Abadepite bari bemeje
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite mu Bwongereza batoye umushinga wo kohereza abimukira mu Rwanda, umutwe wa ‘House of Lords’ [ugereranywa n’Abasenateri] watoye ko iyi gahunda iba ihagaze hakagira ibibanza gusobanurwa.

Ni itora ryabaye kuri uyu wa Mbere, aho 214 ku 171 batoye ko aya masezerano ya Guverinoma y’u Bwongereza n’iy’u Rwanda, aba yitondewe kugeza igihe Guverinoma yabo izagaragariza ko u Rwanda ari Igihugu gitekanye gikwiye koherezwamo abasaba ubuhungiro.

Nubwo uyu mutwe ugereranywa n’Abasenateri watoye iki cyemezo, ntushobora guhagarika iyi gahunda mu buryo bwa burundu, gusa ushobora kuwutinza kugeza mu gihe cy’umwaka.

Uyu mutwe wa ‘House of Lords’ watoye icyemezo cyo kuba hahagaritswe iyi gahunda nyuma y’uko umutwe wa ‘House of Commons’ wo wari wawemeje ku wa Gatatu w’icyumweru gishize.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak we akomeje kuvuga ko iyi gahunda ntakigomba kuyihagarika ndetse ko azakora ibishoboka byose ngo abimukira ba mbere bazoherezwe mu Rwanda muri uyu mwaka.

Sunak yatangije uyu mugambi nyuma y’uko umwaka ushize, Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza rutesheje agaciro amasezerano ya mbere, aho rwavuze ko u Rwanda atari Igihugu gitekanye cyakoherezwamo abimukira bava muri kiriya Gihugu.

Gusa u Rwanda rwamaganye iyi ngingo yari mu cyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga ko rudatekanye, ruvuga ko ibipimo bishyirwa hanze n’imiryango mpuzamahanga iteka bigaragaza ko u Rwanda ari Igihugu gitekanye kandi gifata neza impunzi n’abakigana bose.

Iki cyemezo cyakurikiwe no kuvugurura aya masezerano, ari na yo ari kuganirwaho mu Nteko y’u Bwongereza, aho Guverinoma zombi zari zasubije impungenge zose zagaragajwe n’Urukiko rw’Ikirenga.

Mu cyumweru gishize ubwo Perezida Paul Kagame yari i Davos mu Busuwisi, yabwiye BBC ko igihe abimukira batakoherezwa, u Rwanda rushobora kuzasubiza amafaranga rwahawe n’u Bwongereza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 2 =

Previous Post

America igiye kongera kuguyaguya Afurika nyuma yo kubona ko ikomeje kuyipakurura

Next Post

Nushaka ko turwana tuzarwana-Perezida Kagame yasubije abazana ku Rwanda amategeko yabo

Related Posts

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

by radiotv10
16/12/2025
0

Abaturage bo mu Mujyi wa Uvira, baramukiye mu gisa n’imyigaragambyo, nyuma yuko Ihuriro AFC/M23 ritangaje ko rigiye kuwurekura nyuma y’iminsi...

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Amakuru mashya: AFC/M23 ifashe icyemezo cyo kurekura umujyi wa Uvira nyuma y’iminsi micye iwufashe

by radiotv10
16/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ryemeye gukura abasirikare baryo mu Mujyi wa...

Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

by radiotv10
16/12/2025
0

Arikiyepisikopi wa Arikidiyoseze ya Kinshasa, Karidinali Fridolin Ambongo; yongeye kugira inama Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko bukwiye...

Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

by radiotv10
16/12/2025
0

Abasirikare b’u Burundi bari bakiri mu Ntara ya Kivu y’Epfo, nyuma yo gutsindwa n’abarwanyi ba AFC/M23, biravugwa ko batangiye gucyurwa...

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

Eng.-The situation in Uvira after AFC/M23 announces its decision to withdraw

by radiotv10
16/12/2025
0

Residents of Uvira City took to the streets in form of protest after the AFC/M23 Coalition announced that it would...

IZIHERUKA

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports
FOOTBALL

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

by radiotv10
16/12/2025
0

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

16/12/2025
Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

16/12/2025
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Amakuru mashya: AFC/M23 ifashe icyemezo cyo kurekura umujyi wa Uvira nyuma y’iminsi micye iwufashe

16/12/2025
Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

16/12/2025
Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

16/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nushaka ko turwana tuzarwana-Perezida Kagame yasubije abazana ku Rwanda amategeko yabo

Nushaka ko turwana tuzarwana-Perezida Kagame yasubije abazana ku Rwanda amategeko yabo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.