Kohereza abimukira: Urwego rukomeye mu Bwongereza rwatoye icyemezo kinyuranye n’icyo Abadepite bari bemeje

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite mu Bwongereza batoye umushinga wo kohereza abimukira mu Rwanda, umutwe wa ‘House of Lords’ [ugereranywa n’Abasenateri] watoye ko iyi gahunda iba ihagaze hakagira ibibanza gusobanurwa.

Ni itora ryabaye kuri uyu wa Mbere, aho 214 ku 171 batoye ko aya masezerano ya Guverinoma y’u Bwongereza n’iy’u Rwanda, aba yitondewe kugeza igihe Guverinoma yabo izagaragariza ko u Rwanda ari Igihugu gitekanye gikwiye koherezwamo abasaba ubuhungiro.

Izindi Nkuru

Nubwo uyu mutwe ugereranywa n’Abasenateri watoye iki cyemezo, ntushobora guhagarika iyi gahunda mu buryo bwa burundu, gusa ushobora kuwutinza kugeza mu gihe cy’umwaka.

Uyu mutwe wa ‘House of Lords’ watoye icyemezo cyo kuba hahagaritswe iyi gahunda nyuma y’uko umutwe wa ‘House of Commons’ wo wari wawemeje ku wa Gatatu w’icyumweru gishize.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak we akomeje kuvuga ko iyi gahunda ntakigomba kuyihagarika ndetse ko azakora ibishoboka byose ngo abimukira ba mbere bazoherezwe mu Rwanda muri uyu mwaka.

Sunak yatangije uyu mugambi nyuma y’uko umwaka ushize, Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza rutesheje agaciro amasezerano ya mbere, aho rwavuze ko u Rwanda atari Igihugu gitekanye cyakoherezwamo abimukira bava muri kiriya Gihugu.

Gusa u Rwanda rwamaganye iyi ngingo yari mu cyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga ko rudatekanye, ruvuga ko ibipimo bishyirwa hanze n’imiryango mpuzamahanga iteka bigaragaza ko u Rwanda ari Igihugu gitekanye kandi gifata neza impunzi n’abakigana bose.

Iki cyemezo cyakurikiwe no kuvugurura aya masezerano, ari na yo ari kuganirwaho mu Nteko y’u Bwongereza, aho Guverinoma zombi zari zasubije impungenge zose zagaragajwe n’Urukiko rw’Ikirenga.

Mu cyumweru gishize ubwo Perezida Paul Kagame yari i Davos mu Busuwisi, yabwiye BBC ko igihe abimukira batakoherezwa, u Rwanda rushobora kuzasubiza amafaranga rwahawe n’u Bwongereza.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru