Liberia: Perezida mushya wacikirije ijambo kubera izabukuru yagaragaje ikihutirwa mu Gihugu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Joseph Boakai w’imyaka 79 y’amavuko uherutse gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Liberia, mu ijambo yavuze ubwo yarahiraga nubwo atarisoje, yagaragaje ko muri iki Gihugu hakenewe kwimakazwa ubumwe.

Gusa ni umuhango utagenze uko wari witezwe, kuko nyuma y’iminota isaga 30 Perezida Joseph Boakai w’imyaka 79 yamaze ageza ijambo ku bitabiriye uyu muhango, yagize ibibazo by’ubuzima akaricikiriza ritarangiye.

Izindi Nkuru

Nyuma y’uko ananiwe gukomeza ijambo rye ubugirakabiri, yahise ajyanwa ku ruhuka, ijambo rye rirangirira aho.

Umuvugizi w’ishyaka rya Perezida Boakai, yabwiye itangazamakuru ko uyu munaniro waturutse ku bushyuhe budasanzwe bwariho ku gipimo kiri hejuru ya dogere serisiyusi 30, ashimangira ko nta bindi bibazo Perezida Boakai yagize.

Icyakora si rimwe ubuzima bw’uyu mukambwe bukemanzwe, bavuga ko akunze kugira ibibazo by’ubuzima.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru