Nushaka ko turwana tuzarwana-Perezida Kagame yasubije abazana ku Rwanda amategeko yabo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame yavuze ko abahora bazana amategeko y’ibyo u Rwanda rukwiye gukora bitwaje ihame rya Demokarasi, bakwiye kubihagarika, kandi bakemera ibyo na rwo rwifuza runakora, bitaba ibyo baza bifuza guhangana na byo rwiteguye kubikora.

Umukuru w’u Rwanda yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2024 ubwo yatangizaga Inama y’Igihugu y’Umushyikirano usanze Igihugu cy’u Rwanda gifite byinshi kigamije gukora, birimo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi imaze imyaka 30 ibaye inahagaritswe.

Izindi Nkuru

Ati “Niba mwibuka imyaka yihuta bibi, imyaka ibaye 30 tuvuye mu icuraburindi, abacu bishwe twabuze batagira ingano, nubwo bamwe bijijisha, ntibazi abapfuye, ntibazi icyabishe,…ariko abo ni bacye, dukwiye kuba tubyibuka ko kiri mu bibazo dukwiye kuba duhangana na byo.”

Yavuze ko iyi myaka 30 irimo ibintu bibiri, ari byo ibyo byago “ariko irimo n’Igihugu guhinduka kikaba igihugu kindi gikwiye kitari iby’ayo mateka twibuka.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko mu byahindutse harimo imibereho y’Abanyarwanda yateye imbere, ndetse n’ibihe bikagenda biha ibindi, n’ibyiciro by’abantu mu myaka.

Abavutse mu 1994 ubwo u Rwanda rwari ruri muri ako kaga, ubu bafite imyaka 30, kimwe na barumuna babo b’imyaka 25 n’indi iri munsi yayo, bakomeje kugira uruhare mu guteza imbere mu Gihugu cyabo.

Abo bafite uko barezwe, barezwe mu miryango nk’uko banarezwe n’Igihugu muri politiki, bakwiye guhora batekereza icyo bazakoresha ubwo burere bahawe mu kubaka u Rwanda rw’ejo hazaza kuko ari bo Igihugu kireba mu yindi myaka 30 iri imbere, kandi bagakora ibirenze ibyo ababyeyi babo bakoze.

Yavuze ko bakwiye kumenya ibyo bakwiye kurwanya, birimo ibisigisigi by’amateka mabi y’Abanyarwanda, ndetse n’ibituruka ahandi nk’ingeso mbi z’inzaduka, bakabigendera kure kugira ngo bitazababera imbogamizi zo kugera kuri izo nshingano bafite

Ati “Mugomba kumva uburemere bw’inshingano zanyu nk’abanyagihugu, nk’abantu bakwiye kuba abantu bazima biyubaka, bakubaka imiryango yabo, bakubaka n’Igihugu.

Kugira ngo ibyo ubisohoze neza, icya mbere; nta mpamvu n’imwe ikwiye kuba iriho yo gucira bugufi uwo uri we, ntugomba gucira bugufi uwo uri we, ugomba guhaguruka ugaharanira ukarwanira uwo ushaka kuba icyo ushaka kuba, ntukwiye gutegereza ko hari ugomba kuza kubiguha nk’impano.”

Yavuze ko kandi ibi binareba Abanyarwanda bose, kandi ko bafite ingero nyinshi zagakwiye gutuma babyumva.

Ati “Ntawundi ukwiye kuba abiguha. Ntawe uhari, biriya bindi bibashuka, ni nk’ikinya […] ababwira ngo bagomba kubigisha indangagaciro, izihe ndangagaciro?”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko abantu bose Imana yabahaye uburenganzira bungana, ku buryo nta muntu ukwiye kuza guhagarara hejuru y’Abanyarwanda ngo abigishe ibyo bakwiye kuba bakora.

Ati “Niba tudakeneye gusubira inyuma mu mateka twavuyemo, mukwiye kuba mugirira umijinya ibintu nk’ibi […]”

 

Turi Agahugu gato ariko nta bantu baba bato

Perezida Kagame yavuze ko ikibabaje ari uko abo bashaka kuza gutegeka abantu ibyo bakora, na bo bafite ibyo bahanganye na byo, ariko bakirengagiza ibibari ku mutwe bakaza kwigisha abandi ibyo bagomba gukurikiza bitwaje amahame ya Demokarasi.

Iyo demokarasi bajya kwihisha ahandi kandi ni na yo ikomeje gutuma bagwa muri ibyo bibazo bibugarije.

Yavuze ko igikenewe ari uko abantu bashobora gukora ibintu byose mu bworoherane no kubahana, kuko “ntamuntu waremye undi.”

Ati “Icyo nababwira ni iki, nubwo ntacyo nahindura gikomeye, ariko iyo bije mu byo mfite mu nshingano, ntekereza ko twagirana ikiganiro, ariko niba ushaka ko turwana, tuzarwana, ibyo ntakibazo kirimo.”

Yavuze kandi ko u Rwanda rudashobora kubaho nk’uko ibindi Bihugu bibamo, kuko rufite ibyo rwihariyeho rwanyuzemo.

Ati “Turi agahugu gato, ubukungu bwacu ntitubufite uko twabwifuza ni buto, ariko nta bantu baba bato, cyeretse iyo ubyigize, cyeretse iyo ubishaka ni ko uba, wigize umuntu uzajya ahora asabiriza, aho asabiriza, niwigira ikigoryi uzaba ikigoryi, ariko njye ibyo mvuga n’abo mbwira, nari nzi ko u Rwanda dufite icyo dushaka kuba cyo nk’uko mu myaka 30 ishize byagaragaye ko abantu bashobora kuva ikuzimu, nk’uko twavuye ikuzimu tukongera tukaba abantu.”

Ibi kandi Abanyarwanda babyigejejeho, batabiteze ku bandi, kandi ko ari byo biba bikwiye kuganirwaho mu nama nk’iyi y’Umushyikirano, abantu bakisuzuma, bakareba aho bavuye n’ibyo bakora, kugira ngo “dukomeze tuve ikuzima tujye ibuntu twihaye twigejejeho.”

Yavuze ko Abanyarwanda badakwiye guteta, kuko amateka yabo n’imiterere y’Igihugu cyabo bitabibemerera, kandi ko buri Munyarwanda akwiye kuba abyumva.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru