America igiye kongera kuguyaguya Afurika nyuma yo kubona ko ikomeje kuyipakurura

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ukuriye dipolomasi ya Leta Zunze Ubumwe za America, Antony Blinken, agiye kugirira uruzinduko rw’akazi mu Bihugu bitandukanye byo ku Mugabane wa Afurika, mu rwego rwo kongera kuzamura icyizere cy’umubano w’ibi Bihugu na USA, bivugwa ko ugenda ukonja.

Ibiro bishinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Leta Zunze Ubumwe za America, byatangaje ko ku Cyumweru tariki 28 Mutarama 2024, Umunyamabanga w’Iki Gihugu, Blinken azatangira uruzinduko mu Bihugu byo mu burengerazuba bw’Umugabane wa Afurika.

Izindi Nkuru

Azagenderera Ibihugu birimo Cape Verde, Cote d’Ivoire, Nigeria na Angola, hagamijwe umutekano muri ako karere, gukemura ibibazo by’amakimbirane akarimo, ubucuruzi na Demokarasi.

Ibinyamakuru birimo The African News, byanditse ko Nigeria ari ryo shingiro ry’umutekano mucye uri muri kariya karere bitewe n’ibikorwa by’imitwe ishingiye kuri Islamic States ihafite ibirindiro, iyi ikaba imwe mu mpamvu Nigeria iri mu Bihugu bine Blinken agiye gutangiriramo uru ruzinduko.

Uru ruzinduko ruje rukurikira ebyiri aheruka kugirira mu burasirazuba bwo hagati, nabwo byavugwaga ko izi ngendo zari zigamije gukemura ibibazo by’intambara ya Israel n’umutwe wa Hamas wo mu Ntara ya Gaza muri Palestine.

Hari ababona uruzinduko rwa Blinken nk’ikimenyetso cy’impungenge Amerika ifitiye imikoranire n’iyi Gihugu n’uyu Mugabane, nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi ryabaye muri Gabon na Niger zabaye umwaka ushize, hakiyongeraho ibibazo by’urudaca byibasiye Soudan, na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru