Umutoza mushya wa Rayon aratoza umukino wa mbere nyuma y’iminsi ibiri asesekaye mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umufaransa Julien Mette uherutse kugera mu Rwanda aje gutoza ikipe ya Rayon Sports, ahanzwe amaso mu mukino we wa mbere muri iyi kipe, uyihuza na Interforce mu Gikombe cy’Amahoro.

Nyuma y’uko uyu mugabo asesekaye i Kigali ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ndetse akaba yararebye imyitozo ya Rayon Sports yo kuri iki cyumweru, biteganyijwe ko atoza uyu mukino wo kwishyura uba kuri uyu wa Kabiri.

Izindi Nkuru

Julien Mette kuri uyu wa Mbere ni na we wakoresheje imyitozo ya Rayon Sports ya nyuma yitegura umukino wa Interforce mu gikombe cy’Amahoro.

Uyu mugabo yatangaje ko Rayon Sports yiteguye kwitwara neza ndetse ikaba yiteguye kwisubiza iki gikombe n’ubundi yatwaye umwaka ushize.

Rayon Sports irakina na Interforce muri 1/8 umukino wo kwishyura umukino uteganyijwe saa 18:00 kuri Kigali Pele Stadium.

Umukino ubanza Rayon Sports yari yanyagiye Interforce Ibitego 4-0, aho uw’uyu munsi uza kuba wabanjirijwe n’uza guhuza Gorilla FC na Kiyovu Sports.

Julien Mette yageze mu Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize
Kuri uyu wa Mbere yatoje

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru