Thursday, July 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hamenyekanye amatariki yo kuzaherekezaho Pasiteri Mpyisi n’indi mihango yo kumusezeraho

radiotv10by radiotv10
30/01/2024
in MU RWANDA
0
Hamenyekanye amatariki yo kuzaherekezaho Pasiteri Mpyisi n’indi mihango yo kumusezeraho
Share on FacebookShare on Twitter

Umuryango w’umukozi w’Imana Pasiteri Ezra Mpyisi witabye Imana, washyize hanze gahunda y’ibikorwa byo kumusezeraho no kumuherekeza bwa nyuma.

Nyakwigendera watabarutse mu mpera z’icyumweru gishize ku wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2024 ku myaka 102, azashyingurwa ku Cyumweru, tariki 04 Gashyantare.

Nk’uko tubikesha gahunda y’umuryango wa nyakwigendera, umuhango wo gushyingura Pasiteri Mpyisi, uzabanzirizwa n’ibikorwa byo kumuzirikana, aho kuva kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mutarama, hatangiye ikiriyo kiri kubera i Rebero mu Mujyi wa Kigali, ahazwi nko kuri Panorama Hope Gardens.

Ni igikorwa kizamara icyumweru kuko kizasozwa ku wa Gatandatu tariki 03 Gashyantare 2024, ahazaba umuhango wo kwizihiza ubuzima bwa nyakwigendera uzabera mu ishuri rikuru ry’Abadivantisiti rya UNILAK.

Bucyeye bwaho, ku Cyumweru tariki 04 Gashyantare 2024, hazaba imihango nyirizina yo guherecyeza nyakwigendera Pasiteri Mpyisi, izabimburirwa n’isengesho ryo kumusabira rizabera muri Kaminuza ya AUCA i Masoro, rikurikirwe no kumushyingura mu irimbi rya Rusororo.

Pasiteri Mpyisi wabaye umuvugabutumwa mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, ni umwe mu bakozi b’Imana bamenyekanye cyane mu Rwanda kubera inyigisho ze zasabaga abantu guhinduka bakamenya ko Imana ari yo isumba byose.

Yamenyekanye mu biganiro byumvikanamo amateka yo mu gihe cy’Ubwami, dore ko yabaye i Bwami ndetse akaba yaranabanye n’Umwami wabayeho bwa nyuma mu Rwanda ari we Kigeli V Ndahindurwa umaze imyaka umunani atanze kuko yatanze muri 2016, ndetse itanga rye rikaba ryashenguye cyane Pasiteri Mpyisi.

Gelard Mpyisi, umuhungu wa Pasiteri Mpyisi, mu kiganiro aherutse kugirana na RADIOTV10, yavuze ko umubyeyi wabo yatabarutse yaramaze kwitegura kandi na bo yarabateguje.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × four =

Previous Post

Perezida Kagame yakiriye Intumwa ya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza

Next Post

Amakuru mashya ku muhanda wari wafunzwe by’agateganyo

Related Posts

Money or Passion: What should we follow in 2025?

Money or Passion: What should we follow in 2025?

by radiotv10
31/07/2025
0

As the world enters deeper into the digital era and economic uncertainty continues to loom in many parts of the...

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

by radiotv10
31/07/2025
0

Abacururiza imboga n’imbuto mu isoko rya Kibungo mu Karere ka Ngoma, bavuga ko barembejwe n’umwanda ukabije baterwa n’abantu baza kuhikinga...

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

by radiotv10
31/07/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya mbere ya Guverinoma nshya y’u Rwanda yafatiwemo ibyemezo birimo kwemeza Abadipolomate 10 bahagarariye Ibihugu byabo n’Imiryango Mpuzamahanga....

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Polisi yo mu Karere ka Huye yafashe abasore 9 bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage by’ubujura bakoraga bitwaje intwaro gakondo zirimo...

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

by radiotv10
30/07/2025
0

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yemeje ikiruhuko ku basirikare 1 081 barimo 9 bo...

IZIHERUKA

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda
IBYAMAMARE

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

by radiotv10
31/07/2025
0

Money or Passion: What should we follow in 2025?

Money or Passion: What should we follow in 2025?

31/07/2025
Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

31/07/2025
Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

31/07/2025
Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

30/07/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

30/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru mashya ku muhanda wari wafunzwe by’agateganyo

Amakuru mashya ku muhanda wari wafunzwe by’agateganyo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

Money or Passion: What should we follow in 2025?

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.