Hamenyekanye amatariki yo kuzaherekezaho Pasiteri Mpyisi n’indi mihango yo kumusezeraho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuryango w’umukozi w’Imana Pasiteri Ezra Mpyisi witabye Imana, washyize hanze gahunda y’ibikorwa byo kumusezeraho no kumuherekeza bwa nyuma.

Nyakwigendera watabarutse mu mpera z’icyumweru gishize ku wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2024 ku myaka 102, azashyingurwa ku Cyumweru, tariki 04 Gashyantare.

Izindi Nkuru

Nk’uko tubikesha gahunda y’umuryango wa nyakwigendera, umuhango wo gushyingura Pasiteri Mpyisi, uzabanzirizwa n’ibikorwa byo kumuzirikana, aho kuva kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mutarama, hatangiye ikiriyo kiri kubera i Rebero mu Mujyi wa Kigali, ahazwi nko kuri Panorama Hope Gardens.

Ni igikorwa kizamara icyumweru kuko kizasozwa ku wa Gatandatu tariki 03 Gashyantare 2024, ahazaba umuhango wo kwizihiza ubuzima bwa nyakwigendera uzabera mu ishuri rikuru ry’Abadivantisiti rya UNILAK.

Bucyeye bwaho, ku Cyumweru tariki 04 Gashyantare 2024, hazaba imihango nyirizina yo guherecyeza nyakwigendera Pasiteri Mpyisi, izabimburirwa n’isengesho ryo kumusabira rizabera muri Kaminuza ya AUCA i Masoro, rikurikirwe no kumushyingura mu irimbi rya Rusororo.

Pasiteri Mpyisi wabaye umuvugabutumwa mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, ni umwe mu bakozi b’Imana bamenyekanye cyane mu Rwanda kubera inyigisho ze zasabaga abantu guhinduka bakamenya ko Imana ari yo isumba byose.

Yamenyekanye mu biganiro byumvikanamo amateka yo mu gihe cy’Ubwami, dore ko yabaye i Bwami ndetse akaba yaranabanye n’Umwami wabayeho bwa nyuma mu Rwanda ari we Kigeli V Ndahindurwa umaze imyaka umunani atanze kuko yatanze muri 2016, ndetse itanga rye rikaba ryashenguye cyane Pasiteri Mpyisi.

Gelard Mpyisi, umuhungu wa Pasiteri Mpyisi, mu kiganiro aherutse kugirana na RADIOTV10, yavuze ko umubyeyi wabo yatabarutse yaramaze kwitegura kandi na bo yarabateguje.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru