Friday, December 26, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida wa Pologne yizeje u Rwanda inkunga mu bya Gisikare y’ibyarufasha guhangana n’ibitero rwagabwaho

radiotv10by radiotv10
07/02/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida wa Pologne yizeje u Rwanda inkunga mu bya Gisikare y’ibyarufasha guhangana n’ibitero rwagabwaho
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Pologne Andrzej Duda, yavuze ko Igihugu cye cyiteguye guha u Rwanda inkunga mu buryo bwarufasha guhangana n’ibyashaka kuruhungabanyiriza umutekano warwo, by’umwihariko mu bijyanye n’uburezi mu bya gisirikare.

Perezida Andrzej Duda uri mu ruzinduko mu Rwanda kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Gashyantare 2024, yatangaje ibi kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Gashyantare nyuma yo kugirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame, ndetse no kuyobora isinywa ry’amasezerano y’imikoranire hagati y’Ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.

Perezida Duda yavuze ko yaganiriye na Perezida Paul Kagame ku bijyanye n’umutekano n’amahoro mu karere, kandi ko Ibihugu byombi bifata izi nzego nk’inkingi za nyamwamba.

Yavuze ko nk’Igihugu cye cya Pologne kubera ibyo cyanyuzemo, gishyira imbere umutekano n’amahoro kandi ko ari na ko bimeze ku Rwanda.

Ati “Ikibabaje ni uko uyu munsi turi guhangana no kuba u Burusiya bwarateye Ukraine. Ibi kandi bigiye kumara imyaka ibiri kuva tariki 24 Gashyantare 2022 aho u Burusiya bwateye Ukraine, bikanatwibutsa ko byanabaye muri 2014 ubwo u Burusiya bwatangizaga intambara yo kwigarurira Crimea.”

Yavuze ko mu myaka ibiri ishize, iyi mirwano itangiye, Pologne yakiriye impunzi zibarirwa muri za miliyoni z’Abanya-Ukraine, aho bamwe bagiye bajyanwa mu bindi Bihugu, mu gihe abandi bagiye bafashwa na Guverinoma y’iki Gihugu bahungiyemo.

Yavuze kandi ko iyi nkunga ihabwa Impunzi z’Abanya-Ukraine, banayiha Igihugu cyabo cya Ukraine, nk’uko n’ubundi babikorera Igihugu cy’inshuti cyabo.

Ati “Kandi n’igihe u Rwanda rwaba rugiye mu kaga, tuzaha ubufasha u Rwanda ndetse n’inkunga. Ni yo mpamvu twaganiriye uburezi, burimo n’uburezi mu bya gisirikare kugira ngo twizere ko u Rwanda rwifashishije urubyiruko rwarwo mu kurinda ubusugire bw’Igihugu cyabo, mu gihe hari igitero cyarugabwaho, ruzakomeze kuguma rwemye, kandi twizeye ko tugiye guteza imbere imikoranire yacu mu bya gisirikare.”

Perezida Paul Kagame wongeye guha ikaze mugenzi we Duda ndetse n’itsinda ry’abayobozi bazanye mu Rwanda, yavuze ko Ibihugu byombi, bisanzwe bifitanye ubucuti n’imikoranire byiza, kandi ko atari ibya vuba, ahubwo ko bimaze igihe kinini.

Ati “Guverinoma ya Pologne yagiye igira uruhare rutaziguye mu iterambere ry’Igihugu cyacu, kandi turabyishimira.”

Yatanze urugero rw’Ikigo cy’icyitegererezo cy’uburezi cy’abana bafite ubumuga bwo kutabona kiri i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru.

Ati “Iki kigo kiri gutanga umusanzu mwiza n’impinduka nziza mu mibereho ya benshi. Kandi ibyo ntabwo ari ibintu twakwirengagiza.”

Perezida wa Pologne, Andrzej Duda uyu munsi wanasuye Urwibutso rwa Kigali ku Gisozi, ruruhukiyemo inzirakarengane zirenga ibihumbi 250, akanazunamira, biteganyijwe ko azanasura iki Kigo kiri i Kibeho.

Perezida Kagame yakiriye mugenzi wa Pologne

Bagiranye ibiganiro

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − 9 =

Previous Post

Ethiopia: Mu gihe inzara imaze guhitana 400, PM Abiy yavuze ko itaharangwa

Next Post

M23 yatanze umucyo ku cyazamuye ubwoba cyanatumye Tshisekedi atumiza inama y’igitaraganya

Related Posts

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

by radiotv10
25/12/2025
0

Mushinzimana Stanislas warutuye mu kagari ka Murambi mu murenge wa Nyakarenzo wari warezwe n’umugore batari babanye neza yasanzwe mu cyumba...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

by radiotv10
25/12/2025
0

Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yafashe abagabo babiri bari barashinze uruganda rukora inzoga zitujuje ubuziranenge, izwi nka ‘Muriture’, bari...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Every year in December, something powerful happens across the world. Airports fill up, buses travel overnight, roads become crowded, and...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

IZIHERUKA

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya
AMAHANGA

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

by radiotv10
25/12/2025
0

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

25/12/2025
Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

25/12/2025
Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

25/12/2025
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

25/12/2025
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

24/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
M23 yatanze umucyo ku cyazamuye ubwoba cyanatumye Tshisekedi atumiza inama y’igitaraganya

M23 yatanze umucyo ku cyazamuye ubwoba cyanatumye Tshisekedi atumiza inama y’igitaraganya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.