Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) rwasobanuye ko icyemezo cyo gufunga Igororero rya Bugesera cyafashwe nyuma yuko umubare w’abagororwa mu Gihugu ugabanutse, bituma habaho kugabanya amagororero akenewe kubacumbikira.
Iri gororero ryafunzwe ku wa 12 Ukwakira 2026, abagororwa bose bari barimo bimurirwa mu yandi magororero yo mu gihugu.
Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa RCS, CSUPT Hillary Sengabo, uru rwego rwamenyesheje imiryango y’abagororwa ko abari bafungiye i Bugesera bimuriwe ahandi, bityo ko ari ho bazajya bajya kubasura.
RCS yatangaje ko abagororwa bashyiriweho uburyo bwo kuvugana n’abagize imiryango yabo kugira ngo babamenyeshe amagororero bajyanywemo.
Itangazo rigira riti: “Ubuyobozi bw’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) buramenyesha abafite ababo mu Igororero rya Bugesera, ko iryo gororero ryafunzwe guhera uyu munsi, bityo mukaba mumenyeshejwe ko abari barimo bimuriwe mu yandi magororero.”
RCS yongeyeho ko imiryango izajya isura abagororwa mu magororero bashyizwemo, nyuma yo kumenya aho baherereye binyuze mu buryo bashyiriweho bwo kuvugana n’ababo.
CSUPT Hillary Sengabo, kandi yatangaje ko Igororero rya Bugesera ryari rifungiyemo abantu 2.320 mbere yuko rifungwa.
Yasobanuye ko kugabanya amagororero ari icyemezo gituruka ku igabanuka ry’umubare w’abagororwa, kandi ko kwimura abari i Bugesera byakozwe harebwa ubushobozi bw’ahandi kugira ngo hatabaho ubucucike.
Ati: “Impamvu muri rusange ni uko imibare y’abagororwa mu gihugu iba yaragiye igabanyuka. Iyo imibare igabanyuka n’amagororero aragabanyuka. Ubu abimuwe nta kibazo cy’ubucucike bateza aho bagiye kuko ubucucike dufite buri kuri 97%, mbese ntabwo tugifite ahubwo buragenda bugabanyuka, kubajyana rero twagiye tureba ahatari ubucucike akaba ariho tubajyana.”
Imibare yatangajwe igaragaza ko abagororwa bari mu magororero yo mu Rwanda bose hamwe ari 68.733.
Nyuma yo gufunga Igororero rya Bugesera, u Rwanda rusigaranye amagororero 12. Muri yo, arindwi agenewe abagabo gusa, abiri arimo Nyarugenge na Musanze akagira abagabo n’abagore, mu gihe irya Nyagatare ryakira abana.
Hari kandi amagororero abiri, Nyamagabe na Ngoma, agenewe abagore gusa.
Icyemezo cyo gufunga Igororero rya Bugesera kije mu gihe RCS ivuga ko umubare w’abagororwa ugenda ugabanuka, bikaba bituma habaho guhuza umubare w’amagororero n’abagororwa agomba kwakira.
RADIOTV10