Tuesday, October 13, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Amakuru mashya: Bidasubirwaho u Rwanda ruzakira Formula 1

Amakuru mashya: Bidasubirwaho u Rwanda ruzakira Formula 1

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ku mugaragaro ko u Rwanda ruzakira isiganwa ry’imodoka rizwi nka Formula 1 Grand Prix, mu ntangiriro za 2030. Byahise binemezwa n’ubuyobozi bukuru bwa Formula 1 ko isiganwa ryiswe African Grand Prix rizatangira kubera i Bugesera muri 2030.

Aya makuru yo kuba u Rwanda ruzakira iri rushanwa, yemejwe na Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukwakira 2026, i Kigali mu Rwanda.

Formula 1 ni imwe mu marushanwa akomeye kandi akurikirwa cyane mu mikino y’imodoka, aho abakinnyi n’amakipe bahatanira amanota mu masiganwa abera mu Bihugu bitandukanye.

Umukuru w’Igihugu yagize ati “Nishimiye gutangaza ku mugaragaro ko nk’u Rwanda rwakoze ibishoboka kugira ngo rwakire ‘Africa Grand Prix’ mu ntangiro za 2030, rero uyu munsi ni umunsi wo kubyemeza.”

Ubuyobozi bw’iri siganwa rya Formula 1, na bwo bwahise bwemeza ku mugaragaro ko iri siganwa rigarutse ku Mugabane wa Afurika nyuma y’imyaka irenga 30.

Formula 1 yagize iti “Afurika, turagarutse! Guhera mu ntangiriro z’imyaka ya 2030, isiganwa rya African Grand Prix rizajya kuri gahunda y’amasiganwa ya Formula 1, rikazajya ribera i Bugesera mu Rwanda.”

Amakuru avuga ko aya masezerano ateganya ko u Rwanda ruzakira iri siganwa rya Africa Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 iri imbere uhereye muri uriya mwaka wa 2030.

Mu kwezi k’Ukuboza 2024, Perezida Kagame ubwo yatangizaga ku mugaragaro Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku Modoka FIA yabereye i Kigali, yemeje ko Guverinoma y’u Rwanda yari yatangiye ibiganiro n’abategura isiganwa ry’utumodoka duto rizwi nka ‘Formula 1 Grand Prix’, kugira ruzaryakire.

Umukuru w’Igihugu icyo kandi yari yavuze ko ko hariho haterwa intambwe ishimishije mu ibi biganiro byari gutuma u Rwanda rwakira iri rushanwa rikurikirwa na benshi ku Isi.

Mu cyumweru gishize kandi urubuga RacingNews365 rwatangaje ko amasezerano ajyanye no kugeza Formula 1 mu Rwanda yaba yaragezweho, kandi mu gihe cya vuba hazatangazwa itangazo riyemeza ku mugaragaro.

Iri rushanwa ‘Africa Grand Prix’ rizabera mu Rwanda mu ntangiro za 2030, ni ryo irushanwa rya mbere rya Formula 1 ribereye muri Afurika kuva mu 1993, ubwo Grand Prix ya Afurika y’Epfo yabereye ku kibuga cya Kyalami.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + 7 =