Monday, September 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Guverinoma ya Pakistan yafashe icyemezo cyumvikanamo gushyira abaturage mu bwigunge

radiotv10by radiotv10
08/02/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Guverinoma ya Pakistan yafashe icyemezo cyumvikanamo gushyira abaturage mu bwigunge
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma ya Pakistan yafashe umwanzuro wo guhagarika by’agateganyo serivisi z’itumanaho rya terefone mu Gihugu hose, ndetse inafunga imwe mu mipaka yo ku butaka ihuza iki Gihugu n’ibituranyi.

Ni icyemezo cyafashwe mu rwego rwo kubungabunga umutekano, mu gihe amatora y’Umukuru w’Igihugu akomeje.

Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’uko kuri uyu wa Gatatu kuri imwe muri site z’itora iherereye mu Ntara y’Amajyepfo ashyira uburengerazuba bw’Umujyi wa Balochistan yagabweho igitero kigahitana abantu 26. Nyuma umutwe wa Islamic State ukaza kwigamba icyo gitero.

Amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Pakistani kandi ari kuba mu gihe iki Gihugu kihanganye n’ibindi ibibazo bikomeye by’ubukungu ndetse n’ibya politiki ku buryo hari impungenge z’uko ashobora kutagenda neza.

Mu butumwa yanyujije kurubuga rwa X, Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu Gihugu yavuze ko “kubera ibibazo by’iterabwoba biherutse kuba bigahitana ubuzima bwa benshi, izo ngamba zafashwe mu rwego rw’umutekano kugira ngo amatora agende neza, ndetse no guhangana n’ibitero by’iterabwoba bishobora kuba.”

Ibihumbi n’ibihumbi by’abasirikare byoherejwe ku biro by’itora hirya no hino mu Gihugu ndetse imipaka igihuza na Irani na Afghanistan yafunzwe by’agateganyo kugira ngo amatora abe mu mahoro.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + sixteen =

Previous Post

Umuhanzikazi w’izina rizwi ku Isi aravugwa kwirengagiza umunyabigwi umurenze

Next Post

Uwakurikiye Tshisekedi mu matora yongeye kumwikoma kubera ibyamubayeho ageze mu ndege ye

Related Posts

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

by radiotv10
15/09/2025
0

Mu birori binogeye ijisho byabereye ku mbuga ngari ya Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Petero iri i Roma, Gimbal Musk, umuvandimwe w’umuherwe...

Muri Congo batangiye gukingira icyorezo cya Ebola hanatangwa n’umuburo

Muri Congo batangiye gukingira icyorezo cya Ebola hanatangwa n’umuburo

by radiotv10
15/09/2025
0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) ryatangiye gukingira abakozi b’inzego z'ubuzima n’abantu bahuye n’abanduye icyorezo cya Ebola, rivuga ko...

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

by radiotv10
15/09/2025
0

Umugaba Mukuru w’Igisirikare cy’Ihuriro AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga, yasabye abasirikare 7 437 binjiye muri iki Gisirikare, ko bagomba kwitegura...

DRC: Hari Ishyaka ryemeje ko rizatangamo Kabila umukandida mu matora ya Perezida ya 2023

Eng.: In a strong message Joseph Kabila reveals what he wants for the Congolese

by radiotv10
15/09/2025
0

Joseph Kabila Kabange, the former president of the Democratic Republic of Congo, delivered a message to the Congolese people, stating...

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

by radiotv10
15/09/2025
0

Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yageneye Abanyekongo ubutumwa, abamenyesha ko adashobora kwicara ngo arebere...

IZIHERUKA

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi
AMAHANGA

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

by radiotv10
15/09/2025
0

Muri Congo batangiye gukingira icyorezo cya Ebola hanatangwa n’umuburo

Muri Congo batangiye gukingira icyorezo cya Ebola hanatangwa n’umuburo

15/09/2025
Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

15/09/2025
DRC: Hari Ishyaka ryemeje ko rizatangamo Kabila umukandida mu matora ya Perezida ya 2023

Eng.: In a strong message Joseph Kabila reveals what he wants for the Congolese

15/09/2025
AMAFOTO: Abazwi mu myidagaduro basuye The Ben wakiriye imfura ye yageze bwa mbere mu Rwanda

AMAFOTO: Abazwi mu myidagaduro basuye The Ben wakiriye imfura ye yageze bwa mbere mu Rwanda

15/09/2025
Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

15/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwakurikiye Tshisekedi mu matora yongeye kumwikoma kubera ibyamubayeho ageze mu ndege ye

Uwakurikiye Tshisekedi mu matora yongeye kumwikoma kubera ibyamubayeho ageze mu ndege ye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Muri Congo batangiye gukingira icyorezo cya Ebola hanatangwa n’umuburo

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.