Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Nyamagabe: Abangavu babyariye iwabo bavuze ibyo bakorerwa byongera agahinda ku kandi

radiotv10by radiotv10
13/02/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Nyamagabe: Abangavu babyariye iwabo bavuze ibyo bakorerwa byongera agahinda ku kandi
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bangavu bo mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe babyaye inda zitateguwe, bavuga ko imiryango yabo ibaha akato ikabatererana mu gihe ari yo yakagombye kubaba hafi.

Bamwe mu baganiriye na RADIOTV10, bavuga ko na bo baba baratewe inda batabyifuza, gusa bakavuga ko biba byaratewe n’impunzi zinyuranye rimwe na rimwe ziba zirimo n’ibibazo biri mu miryango yabo, ariko ikibabaje akaba ari yo ibahindukirana ikabatererana.

Umwe yagize ati “Narabyaye ababyeyi banjye barantererana, musaza wanjye arantoteza, mbura uko mbigenza ku buryo nanatekereje kuva mu rugo nkagenda. Na n’ubu ntibarabyumva barantoteza, banyita indaya, n’ibindi bintu byinshi ntabasha kuvuga.”

Undi watewe inda afite imyaka 16, avuga ko yahuye n’ibibazo, kuko abantu batangiye kumucikaho, harimo n’abo mu muryango we.

Ati “Nahuye n’ibibazo bikomeye by’abampaga akato haba mu muryango wanjye ndetse no mu banyeshuri twigana. Ibyo nabonaga binkomereye nkumva ndihebye.”

Akomeza avuga ko yaje kubona icyamugaruriye icyizere, ati “Kuri ubu bitewe n’uko abafashamyumvire b’ubuzima banyegereye baranganiriza ubu meze neza.”

Ababyeyi b’aba bana bavuga ko kuba aba bangavu batwara inda bagatotezwa n’imiryango ndetse n’abaturanyi ngo ahanini babiterwa no kuba ababyeyi babo bananirwa kwakira ibyo bita igisebo.

Umwe ati “Ntabwo biba byoroshye ku mubyeyi kwakira inkuru yo kumva ko umwana we yatwise, kuko sibyo uba wamutumye, hari n’igihe nta bushobozi umuryango uba ufite, ugatekereza uburyo uzarera umwana ukumva biragoye.”

Uwase Aisha; Umuhuzabikorwa w’Umushinga ‘Ubuzima Bwange’, agira inama aba bangavu ndetse akanagira icyo asaba imiryango ivukamo aba bangavu ndetse n’abaturanyi babo.

Ati “Ntibihebe kuko nta kidaanzwe kiba cyabaye. Ku miryango ndetse n’abandi bantu, bagomba gufata neza aba bangavu bakabafasha muri ibi bibazo baba bahuye na byo kuko nibwo baba bakeneye kwitabwaho cyane  ugereranyije na mbere, kuko kurera ntibyoroha bisaba kumufasha  kandi umwana wavutse aba akenewe kwitabwaho n’abandi bana.”

INKURU MU MASHUSHO

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 1 =

Previous Post

FARDC yamanuye batayo z’abakomando benshi n’ibifaru nyuma y’ikikango

Next Post

RDF yagaragaje ibisabwa ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu gisirikare ku rwego rw’Abofisiye

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days
AMAHANGA

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
RDF yagaragaje ibisabwa ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu gisirikare ku rwego rw’Abofisiye

RDF yagaragaje ibisabwa ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu gisirikare ku rwego rw’Abofisiye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.