Nyamagabe: Abangavu babyariye iwabo bavuze ibyo bakorerwa byongera agahinda ku kandi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu bangavu bo mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe babyaye inda zitateguwe, bavuga ko imiryango yabo ibaha akato ikabatererana mu gihe ari yo yakagombye kubaba hafi.

Bamwe mu baganiriye na RADIOTV10, bavuga ko na bo baba baratewe inda batabyifuza, gusa bakavuga ko biba byaratewe n’impunzi zinyuranye rimwe na rimwe ziba zirimo n’ibibazo biri mu miryango yabo, ariko ikibabaje akaba ari yo ibahindukirana ikabatererana.

Izindi Nkuru

Umwe yagize ati “Narabyaye ababyeyi banjye barantererana, musaza wanjye arantoteza, mbura uko mbigenza ku buryo nanatekereje kuva mu rugo nkagenda. Na n’ubu ntibarabyumva barantoteza, banyita indaya, n’ibindi bintu byinshi ntabasha kuvuga.”

Undi watewe inda afite imyaka 16, avuga ko yahuye n’ibibazo, kuko abantu batangiye kumucikaho, harimo n’abo mu muryango we.

Ati “Nahuye n’ibibazo bikomeye by’abampaga akato haba mu muryango wanjye ndetse no mu banyeshuri twigana. Ibyo nabonaga binkomereye nkumva ndihebye.”

Akomeza avuga ko yaje kubona icyamugaruriye icyizere, ati “Kuri ubu bitewe n’uko abafashamyumvire b’ubuzima banyegereye baranganiriza ubu meze neza.”

Ababyeyi b’aba bana bavuga ko kuba aba bangavu batwara inda bagatotezwa n’imiryango ndetse n’abaturanyi ngo ahanini babiterwa no kuba ababyeyi babo bananirwa kwakira ibyo bita igisebo.

Umwe ati “Ntabwo biba byoroshye ku mubyeyi kwakira inkuru yo kumva ko umwana we yatwise, kuko sibyo uba wamutumye, hari n’igihe nta bushobozi umuryango uba ufite, ugatekereza uburyo uzarera umwana ukumva biragoye.”

Uwase Aisha; Umuhuzabikorwa w’Umushinga ‘Ubuzima Bwange’, agira inama aba bangavu ndetse akanagira icyo asaba imiryango ivukamo aba bangavu ndetse n’abaturanyi babo.

Ati “Ntibihebe kuko nta kidaanzwe kiba cyabaye. Ku miryango ndetse n’abandi bantu, bagomba gufata neza aba bangavu bakabafasha muri ibi bibazo baba bahuye na byo kuko nibwo baba bakeneye kwitabwaho cyane  ugereranyije na mbere, kuko kurera ntibyoroha bisaba kumufasha  kandi umwana wavutse aba akenewe kwitabwaho n’abandi bana.”

INKURU MU MASHUSHO

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru