FARDC yamanuye batayo z’abakomando benshi n’ibifaru nyuma y’ikikango

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyatangaje ko cyohereje i Goma, batayo z’abasirikare b’abakomando ndetse n’intwaro zikomeye mu rwego rwo kurinda ko uyu mujyi wafatwa n’umutwe wa M23.

Ni nyuma y’uko FARDC itangaje ko igiye gukora ibishoboka byose kugira ngo umujyi wa Goma, utagwa mu maboko y’umwanzi, ari we M23 bamaze igihe bahanganye.

Izindi Nkuru

Nyuma y’Inama Nkuru y’Umutekano yateranye mu cyumweru gishize, Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ingabo, Jean Pierre Bemba, yatangaje ko iyi nama yemeje ko igisirikare gikora ibishoboka byose ngo umujyi wa Goma udafatwa.

Aganira n’itangazamakuru nyuma y’iyi Nama yateranye ku wa Mbere tariki 05 Gashyantare, Jean Pierre Bemba yagize ati “Inama Nkuru y’Ingabo yatanze ubutumwa ku baturage bose b’Umujyi wa Goma, ko hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo Umujyi wa Goma udafatwa.”

Amakuru yagiye hanze kuri uyu wa Mbere tariki 12 Gashyantare 2024, avuga ko FARDC yamaze kuzana abasirikare benshi guhangana na M23 kugira ngo uyu mutwe udafata uyu mujyi wa Goma.

Umunyamakuru Daniel Michombero wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo unakurikiranira hafi iby’uru rugamba, yatangaje ko “Igisirikare [FARDC] cyamaze koherezwa ibikoresho bya gisirikare bigezweho ndetse n’abasirikare guhangana na M23.”

Umuvugizi wa FARDC, Colonel Guillaume Ndjike Kaiko; mu butumwa yanyuije kuri X, yagize ati “Za batayo n’ibikoresho bya FARDC byageze i Goma, mu rwego rwo kurinda abaturage no kubohoza ahafashwe.”

Mu butumwa bwa Colonel Guillaume Ndjike Kaiko avuga ko “Abakomando ba FARDC n’ibikoresho byoherejwe muri Kivu ya Ruguru” yanagaragaje abasirikare benshi bari guhabwa amabwiriza ndetse n’imwe mu modoka z’intambara yoherejwe muri aka gace.

Ni mu gihe umutwe wa M23, wo uherutse gutangaza ko udashishikajwe no gufata uyu mujyi wa Goma, ahubwo ko uzajya ujya guhangana n’ahaturuka ibitero biwushegesha.

Abasirikare ba FARDC boherejwe i Goma
Na kimwe mu bifaru

RADIOTV10

Comments 1

  1. Bimwe muribi bikoresho ejo bizaba bifitwe na m 23

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru