Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23 yagaragaje ko aho igenzura ikorana n’abaturage ibikorwa by’iterambere

radiotv10by radiotv10
19/02/2024
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
M23 yagaragaje ko aho igenzura ikorana n’abaturage ibikorwa by’iterambere
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 uvuga ko mu bice ugenzura nko muri Teritwari ya Rutshuru, ufatanya n’abaturage mu bikorwa bigamije imibereho myiza n’iterambere, nko gukora umuganda rusange.

Byatangajwe n’Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, wavuze ko ku wa Gatandatu tariki 17 Gashyantare 2024, mu gace ka Mabungo mu Mujyi wa Kiwanja, ubuyobozi bwa M23 bwafatanyije n’abayobozi mu nzego z’ibanze n’abaturage baho mu gikorwa cy’Umuganda.

Kanyuka yavuze ko abayobozi bitabiriye uyu muganda, barimo umuyobozi w’uyu mujyi wa Kiwanja, Camarade Julien Katembo ndetse na Komanda wa Burigade Ernest, ndetse n’Umuyobozi wa Teritwari ya Rutshuru, Prince Mpabuka.

Ubutumwa bw’Umuvugizi wa M23, buherekejwe n’amashusho n’amafoto, agaragaza bamwe mu barwanyi b’uyu mutwe bafite imbunda, bari no gukora umuganda, wo guhanga umuhanda.

Lawrence Kanyuka yakomeje avuga ko mu gihe ubuyobozi bwa M23 bufatanya n’abaturage mu bikorwa by’iterambere nk’iki cy’umuganda, ubufatanye bwa FARDC n’imitwe irimo FDLR ndetse n’ingabo z’u Burundi, bo bakorana na bo babashora mu bikorwa bibi bibangamira uburenganzira bwa bamwe mu baturage.

Yakomeje avuga ko “M23 yifuza kwizeza umutekano abaturage, kandi yizeza ko hazakomeza kubaho urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.”

Yasoje asaba abantu kudaha agaciro ibinyoma bihimbwa na FARDC, ko umutwe wa M23 ari wo uhungabanya umutekano wo mu duce tumwe.

Umutwe wa M23 ukomeje guhangana mu mirwano n’uruhande rurwanira Leta ya Repubulika Iharanira Iharanira Demokarasi ya Congo, mu cyumweru gishize, wakunze kuvuga ko uru ruhande bahanganye rwagiye rurasa ibisasu biremereye mu bice bituwemo n’abaturage, ukavuga ko utazihanganira iyi myitwarire ahubwo ko uzakomeza kurwana ku baturage bugarijwe.

Uyu muganda wakozwe ku wa Gatandatu
Hamwe na bamwe mu barwanyi ba M23 bagaragaye bakora umuganda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 + eighteen =

Previous Post

Icyakurikiye ifatwa ry’abasirikare b’Ababiligi bagaragaye bakubitira umuntu mu kindi Gihugu

Next Post

U Rwanda rwashimangiye uko ruhagaze nyuma y’uko Congo yifuje kurutera ikanakomeza gukorana na FDLR

Related Posts

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa...

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

The AFC/M23 coalition has announced that the opposing side continues to violate the ceasefire agreement, carrying out attacks that include...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura...

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

by radiotv10
18/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko abarwanyi baryo batangiye kuva mu mujyi wa Uvira nyuma yo kwemera kuwurekura ribisabwe n’ubuhuza bwa Leta...

IZIHERUKA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo
MU RWANDA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

19/12/2025
Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

19/12/2025
Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwashimangiye uko ruhagaze nyuma y’uko Congo yifuje kurutera ikanakomeza gukorana na FDLR

U Rwanda rwashimangiye uko ruhagaze nyuma y’uko Congo yifuje kurutera ikanakomeza gukorana na FDLR

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.