Friday, December 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zaramukiye mu myigaragambyo zahayemo ubutumwa Tshisekedi na FLDR

radiotv10by radiotv10
04/03/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zaramukiye mu myigaragambyo zahayemo ubutumwa Tshisekedi na FLDR
Share on FacebookShare on Twitter

Impunzi z’Abanyekongo zicumbikiwe mu nkambi zinyuranye mu Rwanda, zongeye gukora imyigaragambyo zamagana Jenoside iri gukorerwa bene wabo b’Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, zivuga n’abo bashinja ubu bwicanyi.

Izi mpunzi z’Abanyekongo, zirimo izimaze imyaka irenga 20 zihungiye mu Rwanda, kubera ibikorwa by’ubwicanyi byakunze gukorerwa Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi.

Ni imyigaragambyo yabereye mu nkambi zitandukanye zirimo, iya Kiziba mu Karere ka Karongi, ndetse n’iya Nkamira mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.

Izi mpunzi zitwaje ibyapa byanditseho ubutumwa zifuza gutanga, burimo ubugira buti “Impunzi z’Abanyekongo twamaganye Jenoside iri gukorwa na Leta ya DRC/Kinshara, igakorerwa Abatutsi bo muri Kivu ya Ruguru, Abanyamulenge bo muri Kivu y’Epfo n’Abahema bo muri Ituri.”

Mu majwi arangurura kandi, izi mpunzi zivuga ko iyi Jenoside iri gukorwa na “Tshisekedi, iri gukorwa na FARDC, iri gukorwa na UDPS, iri gukorwa na SADC, iri gukorwa n’Abarundi, iri gukorwa na Wazalendo,…”

Izi mpunzi kandi zaboneyeho kongera kwikoma umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bakajya gukomeza gukwirakwiza ingengabitekerezo yayo mu burasirazuba bwa Congo.

Umwe mu bayoboye iyi myigaragambyo mu mu Nkambi ya Kiziba mu Karere ka Karongi, yagize ati “Interahamwe-FDLR zatwimuye iwacu zikaba zituye mu mirima yacu, turayikeneye.”

Mu mpera z’umwaka wa 2022, impunzi z’Abanyekongo zicumbikiwe mu nkambi zinyuranye mu Rwanda, na bwo zakoze imyigaragambyo, ubwo ibikorwa byo kwica Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda byari bikajije umurego muri Congo.

Ni ubwicanyi bwakomeje gukorwa n’umutwe wa FDLR ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro, imaze igihe iri mu bufatanye bwa FARDC mu rugamba ruhanganishije iki gisirikare cya Leta (FARDC) n’umutwe wa M23.

Izi mpunzi zisaba ko zisubizwa mu Gihugu cyabo birukanywemo na FDLR

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × one =

Previous Post

RDF na RNP bakoreye muri Mozambique igikorwa kizafasha kujya hatahurwa amakuru y’iterabwoba

Next Post

DRCongo: Urugamba rwahinduye isura nyuma y’inama idasanzwe y’Abagaba b’Ingabo zagiye gufasha FARDC

Related Posts

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Gakeshyi mu Karere ka Gakenke, yafatanywe ibilo 17 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi na Litiro 14 za Kanyanga,...

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

by radiotv10
12/12/2025
0

Imodoka y’isuku n’umutekano y’Umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, yakoreye impanuka mu Murenge wa Kimisagara,...

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugore w’imyaka 40 y’amavuko utuye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yafatanywe udupfunyika tw’urumogi...

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Minisitiri w’Ibikorwa by'Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira akaba n’Imboni y’Akarere ka Nyaruguru, yasabye abashoramari gushora imari muri aka Karere,...

IZIHERUKA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze
AMAHANGA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

by radiotv10
12/12/2025
0

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

12/12/2025
Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

12/12/2025
Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

12/12/2025
Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

12/12/2025
Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
DRCongo: Urugamba rwahinduye isura nyuma y’inama idasanzwe y’Abagaba b’Ingabo zagiye gufasha FARDC

DRCongo: Urugamba rwahinduye isura nyuma y’inama idasanzwe y’Abagaba b’Ingabo zagiye gufasha FARDC

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.