• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Kayonza: Abamotari bahishuye impamvu hari ahantu batagipfa gutwara igitsinagore mu masaha y’ijoro

radiotv10by radiotv10
07/03/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Kayonza: Abamotari bahishuye impamvu hari ahantu batagipfa gutwara igitsinagore mu masaha y’ijoro
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu batwara abagenzi kuri moto bakoresha umuhanda Kabarondo-Rwinkwavu, baravuga ko abantu bataramenyekana bikinga ijoro bakaza kubagirira nabi ahitwa Mbarara, aho bakunze gukoresha ab’igitsinagore babatega babagezayo bakabasaba guhagarara ngo bajye kwihagarika.

Aba bamotari bavuga ko muri iyi minsi gutwara umugenzi bamukuye Kabarondo bamwerecyeza i Rwinkwavu bitagikunda kubaho mu masaha ya nimugoroba kubera impungenge z’umutekano wabo by’umwihariko ahitwa Mbarara.
Umwe muri bo ati “Mabarara barahadutegera bakadutera imijugujugu n’amabuye duhetse n’abagenzi.”

Aba bamotari bavuga ko hari n’igihe bategwa n’ab’igitsinagore, ariko bagamije kugira ngo babageze muri aka gace kugira ngo bagirirwe nabi.

Undi ati “Hari n’abamama aragutega nijoro mwagera hepfo ati ‘hagarara njye kwihagarika’ ugasanga bahise bakwambura Moto cyangwa haza indi Moto bakirukanka.”
Aba bamotari bahuriza ku cyifuzo cyo kuba kuri uyu muhanda wa Kabarondo-Rwinkwavu hashyirwaho amatara cyangwa hakajya hakorerwa uburinzi n’inzego z’umutekano.

Umwe ati “Bahashyize wenda nka Paturuyi y’abasirikare ikajya ihaca nka nijoro byafasha.”

Undi ati “Paturuyi ishobora kugora, badushyiriraho amatara kuko umuntu iyo agiye kwiba yitwaza umwijima ni na wo ubafasha kugira ngo bambure umuntu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yavuze ko icyifuzo cy’aba Bamotari kigiye gutekerezwaho kugira ngo gishyirwe mu bikorwa.

Yagize ati “Reka tubanze tugenzure niba ibyo bavuga ari ukuri tugishakire igisubizo. Nk’uko biteganyijwe hari gahunda yo gushyira amatara ku mihanda arimo aragenda ashyirwaho, ubwo n’ahandi na ho hazagerwaho muri ubwo buryo.”
Umuhanda Kabarondo-Rwinkwavu, werecyeza kuri Pariki y’Akagera, ukoreshwa n’ingeri z’abaturage, barimo abagenda n’amaguru, ibinyabiziga ariko ukagira ibice bimwe na bimwe bidatuwe bigizwe n’amashyamba.

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − 11 =

Previous Post

Mozambique: Ibyihebe byaciwe intege na RDF byubuye umutwe noneho byadukana gushimuta

Next Post

Ibiri gukorerwa abimukira mu Bwongereza hari ababinenga babifashe nko kubadabagiza

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Ibiri gukorerwa abimukira mu Bwongereza hari ababinenga babifashe nko kubadabagiza

Ibiri gukorerwa abimukira mu Bwongereza hari ababinenga babifashe nko kubadabagiza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.