Mozambique: Ibyihebe byaciwe intege na RDF byubuye umutwe noneho byadukana gushimuta

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Imitwe ikorera ibikorwa by’iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado mu majyaruguru ya Mozambique, imaze iminsi irwanywa n’Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iz’iki Gihugu, iravugwaho guhindura umuvuno, aho ubu uri gushimuta abana.

Iyi mitwe y’iterabwoba, iravugwaho kuba yaragabye ibitero byashimuse abana barenga 70 muri iyi Ntara ya Cabo Delgado, nk’uko byatangajwe na Perezida Filipe Nyusi w’iki Gihugu.

Izindi Nkuru

Nyusi kandi yari aherutse gutangaza ko abarwanyi bo mu mutwe w’iterabwoba bagendera ku mahamwe ya kisilamu bahinduye umuvuno basigaye bagaba ibitero bagamije gushimuta abana, ibintu bihangayikishije igihugu.

Abaganga batagira umupaka bo bavuga ko kuva mu ntangiro z’uyu mwaka abantu hafi ibihumbi 100 bavuye mu byabo barahunga kandi 60% by’abahunze ni abana, naho ibigo by’amashuri bigera ku 129 byafunze imiryango.

Kuva mu mwaka wa 2017, Mozambique yibasiwe bikomeye n’ibikorwa by’iterabwoba cyane cyane mu Ntara ya Cabo Delgado ikungahaye ku mutungo kamere, aho abo barwanyi bicaga abantu urw’agashinyaguro babaciye imitwe, abandi bakabashimuta.

Ni ibintu byasize Igihugu cyugarijwe n’ubukene, abaturage benshi batakaza akazi, abandi basigara badafite aho gukinga umusaya kuko abarenga ibihumbi 540 barahunze.

Gusa kuva inzego z’umutekano z’u Rwanda zajya mu butumwa bwo kugarura amahori muri iyi Ntara, hakozwe akazi katoroshye, aho zifatanyije n’iza Mozambique zagiye zirukana ibyihebe, ndetse bamwe mu baturage bari barahunze, bakaba barasubijwe mu byabo.

Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru