Tuesday, October 13, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Afurika Yunze Ubumwe yatangaje ibyavugiwe mu biganiro by’intumwa zayo zirimo Uhuru Kenyatta n’u Rwanda

Afurika Yunze Ubumwe yatangaje ibyavugiwe mu biganiro by’intumwa zayo zirimo Uhuru Kenyatta n’u Rwanda

Umuryango wa Afuruka Yunze Ubumwe watangaje ko Itsinda ry’abahuza bawo mu gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riherutse kugirira uruzinduko mu Rwanda, ryaganiriye n’abayoboai bakuru b’iki Gihugu ku ngingo zinyuranye zirimo ibijyanye no kubahiriza amasezerano ya Washington.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukwakira 2026, wavuze ko ibi biganiro byabaye ku wa 06 Ukwakira 2026, nyuma y’ibindi iri tsinda ryari ryagiranye n’impande zitandukanye i Goma zirimo iryahoze ari Ihuriro AFC/M23 ryamaze guseswa nyuma yuko havutse umutwe FRN uyobowe na Joseph Kabila wayoboye DRC.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ry’iri tsinda ry’abahuza, intumwa zasuye u Rwanda zari zigizwe na Sahle-Work Zewde wahoze ari Perezida wa Ethiopia akaba na Visi Perezida w’itsinda ry’abahuza, Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya na Mokgweetsi Masisi wahoze ari Perezida wa Botswana.

Aba bayobozi bagiranye ibiganiro bitandukanye n’abayobozi bakuru b’u Rwanda ndetse n’abahagarariye inzego z’akarere, buri ruhande rukaganira ku ngingo zijyanye n’inshingano zarwo.

Mu biganiro byibanze ku mutekano, impande zombi zaganiriye ku ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’Amahoro ya Washington n’inshingano buri ruhande rwiyemeje kuzuza.

Ibi biganiro byahaye u Rwanda umwanya wo kugaragaza uko rubona ibibazo by’umutekano ndetse n’imiterere y’umubano n’ibibazo biri mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Haganiriwe kandi ku bikorwa byo kurambika intwaro hasi, gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi no kubafasha kongera kwinjira mu muryango nyarwanda, hibandwa ku bunararibonye u Rwanda rufite muri gahunda zo kwakira no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwaje intwaro.

 

Abahuza banibanze ku mpunzi

Ku bijyanye n’ibikorwa by’ubutabazi, ibiganiro byibanze ku kurengera impunzi n’abatahuka, ndetse no ku kamaro ko gukomeza kubona inkunga mpuzamahanga ifasha abo baturage.

Abayobozi b’u Rwanda basobanuriye intumwa ingamba iki Gihugu cyafashe kugira ngo impunzi n’abatahutse babashe kubona serivisi z’ingenzi, zirimo ubuvuzi n’uburezi.

Iri tsinda ryashishikarije impande bireba gukomeza kubahiriza ibyo ziyemeje mu masezerano y’ubufatanye hagati ya RDC, u Rwanda n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR).

Ryagaragaje kandi ko hakenewe gushyirwa mu bikorwa ingamba z’ubutabazi n’izindi zigamije kubaka icyizere hagati y’impande zifitanye amakimbirane.

 

Amasezerano yagezweho agomba gushyirwa mu bikorwa

Mu gusoza ibiganiro, itsinda ry’abahuza ryashimangiye ko hakenewe gukomeza inzira y’ibiganiro by’amahoro biyobowe n’Abanyafurika, ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano impande bireba zimaze kugeraho.

Ryagaragaje ko gukemura ibibazo by’umutekano, kwita ku baturage bahuye n’ingaruka z’amakimbirane no guteza imbere ubufatanye mu bukungu bw’akarere ari ibintu bifitanye isano kandi bigomba kugenda byuzuzanya.

Nyuma y’ibiganiro byabereye i Kigali, iri tsinda ryatangaje ko rizakomereza ibikorwa byaryo i Kinshasa, muri RDC, mu rwego rwo gukomeza gushyigikira ibiganiro, kubaka icyizere no guteza imbere inzira y’amahoro.

Ibi bikorwa biri gukorwa ku buyobozi bwa Faure Gnassingbé, Perezida w’Inama ya Repubulika ya Togo akaba n’umuhuza wa AU muri iki kibazo.

Ubu buhuza ni kimwe mu bikorwa bigamije gushaka umuti urambye w’amakimbirane mu burasirazuba bwa RDC, aho ibibazo by’umutekano bikomeje kugira ingaruka ku baturage no ku mubano w’ibihugu byo mu karere.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × one =