Saturday, June 7, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Habayeho mpinduka zitunguranye ku rutonde rw’abaherwe ba mbere ku Isi

radiotv10by radiotv10
05/03/2024
in AMAHANGA
0
Habayeho mpinduka zitunguranye ku rutonde rw’abaherwe ba mbere ku Isi
Share on FacebookShare on Twitter

Umuherwe Jeff Bezos washinze Amazon, yongeye kuza ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’abakire ba mbere ku Isi, ahigika mugenzi we Elon Musk, ubu arusha agera muri miliyari 2$.

Uru rutonde ruzwi nka ‘Bloomberg Billionaires Index’, rwagiye hanze kuri uyu wa Mbere, rwagaragaje ko umutungo wa Bezos ubu uhagaze ku gaciro ka Miliyari 200$, mu gihe uwa Elon Musk nyiri Tesla wo uhagaze kuri Miliyari 198$.

Musk uherutse no kugura urubuga Nkoranyambaga rwa X [rwahoze ari Twitter] ndetse na SpaceX, wari umaze igihe ari we mukire wa mbere, ubutunzi bwe bwagabanutseho arenga Miliyari 30$ bitewe n’igabanuka rya 25% ry’imigabane ye mu ruganda rwa Tesla.

Hiyongeraho kandi ibibazo by’uyu muherwe bishingiye ku kuba muri Mutarama uyu mwaka, Urukiko rwaremeje iseswa ry’amasezerano y’indishyi ya Tesla, afite agaciro ka Miliyari 55,8$.

Bezos waje ku mwanya wa mbere, ubu utakiyobora kompanyi ya Amazon yashinze, we umutungo we wazamuwe cyane n’izamuka ry’igiciro cy’imigabane ku isoko ry’ikoranabuhanga.

Nubwo yagurishije imigabane y’agaciro ka Miliyari 8,5$, Bezos ni we ugifite imigabane myinshi muri iyi kompanyi yashinze ya Amazon.

Ni mu gihe kandi Umunyemari w’Umufaransa Bernard Arnault uyobora Kompanyi ya luxury group LVMH, yakomeje kuguma ku mwanya wa gatatu w’abakire ba mbere ku Isi, aho agaciro k’imitungo ye kabarirwa muri miliyari 197$.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 + nine =

Previous Post

Nyuma yo gukozanyaho gukomeye M23 yagaragaje ko yahaye isomo FARDC n’Ingabo z’u Burundi

Next Post

Ghana: Hamenyekanye igishobora kuburizamo itegeko rihana Abatinganyi ryatowe n’urwego rukomeye

Related Posts

Igihugu cya Zambia cyapfushije uwakibereye Perezida

Igihugu cya Zambia cyapfushije uwakibereye Perezida

by radiotv10
05/06/2025
0

Edgar Lungu wabaye Perezia wa Zambia, yitabye Imana ku myaka 68 y’amavuko, azize uburwayi aho yivurizaga muri Afurika y’Epfo. Amakuru...

Muri DRCongo hazamutse urujijo nyuma y’icyemezo cya Trump gihagarika abo mu Bihugu bimwe kujya muri America

Muri DRCongo hazamutse urujijo nyuma y’icyemezo cya Trump gihagarika abo mu Bihugu bimwe kujya muri America

by radiotv10
05/06/2025
0

Bamwe mu baturage bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, babanje kugira urujijo ku itegeko ryasinywe na Perezida Donald Trump...

Menya Ibihugu bizagirwaho ingaruka n’itegeko ryasinywe na Perezida wa America birimo igituranye n’u Rwanda

Menya Ibihugu bizagirwaho ingaruka n’itegeko ryasinywe na Perezida wa America birimo igituranye n’u Rwanda

by radiotv10
05/06/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump yashyize umukono ku itegeko rikumira abaturage b’Ibihugu 12 kwinjira muri iki...

Congo: Icyemezo kibuza itangazamakuru kuvuga kuri Kabila cyatangiye guhagurukirwa

Congo: Icyemezo kibuza itangazamakuru kuvuga kuri Kabila cyatangiye guhagurukirwa

by radiotv10
05/06/2025
0

Bamwe mu banyapolitiki bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Imiryango iharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, baramagana icyemezo cyo kubuza...

BREAKING: AFC/M23 nyuma yo kwakira Kabila yungutse abandi banyapolitiki barimo uw’inararibonye

BREAKING: AFC/M23 nyuma yo kwakira Kabila yungutse abandi banyapolitiki barimo uw’inararibonye

by radiotv10
04/06/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ryakiriye Umunyapolitiki Marcelin Cishambo wigeze kuba Guverineri w’Intara ya Kivu y’Epfo n’abandi banyapolitiki barimo abatavuga rumwe...

IZIHERUKA

Kigali: Ukurikiranyweho kwicisha inzara umwana we yabyemeye avuga ko yabitewe n’umujinya w’uko nyina yamumutanye
MU RWANDA

Umusore muto arakekwaho gusambanya ku manywa y’ihangu umukecuru amusanze iwe aryamye aho arwariye

by radiotv10
07/06/2025
0

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

07/06/2025
Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

06/06/2025
Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

06/06/2025
Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

06/06/2025
Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

06/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ghana: Hamenyekanye igishobora kuburizamo itegeko rihana Abatinganyi ryatowe n’urwego rukomeye

Ghana: Hamenyekanye igishobora kuburizamo itegeko rihana Abatinganyi ryatowe n’urwego rukomeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umusore muto arakekwaho gusambanya ku manywa y’ihangu umukecuru amusanze iwe aryamye aho arwariye

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.