Wednesday, January 14, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Goma: Menya icyakongeje umujinya mu bahunze intambara wanatumye batwika inyeshyamba imwe

radiotv10by radiotv10
06/03/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Goma: Menya icyakongeje umujinya mu bahunze intambara wanatumye batwika inyeshyamba imwe
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage bakuwe mu byabo n’intambara imaze igihe ihanganishije FARDC na M23, bari mu gace ka Lac Vert muri Goma, bagize umujinya batewe n’umwe muri bo wishwe n’abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo, na bo bivuganamo umwe muri bo.

Aba bantu babiri baburiye ubuzima muri aka gace ka Lac Vert, mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabiri tariki 05 Werurwe 2024 ubwo inyeshyamba za Wazalendo zifatanya na FARDC, zigabizaga aka gace gatuwemo n’abiganjemo abakuwe mu byabo n’imirwano.

Habaye intugunda kuri uyu wa Kabiri kubera iki gikorwa cyakozwe na Wazalendo kikazamura umujinya muri aba baturage bari muri aka gace.

Umwe mu bahagarariye Umuryango utari uwa Leta muri aka gace, yatangaje ko “abashinzwe umutekano bageze ahabereye izi ntugunda batinze.” Baje bagatuma hagaruka ituze.

Mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabiri, muri aka gace ka Lac Vert mu Mujyi wa Goma, abantu bitwaje intwaro barakigabije barekura urufaya rw’amasasu mu baturage bakuwe mu byabo n’intambara, bica umwe muri bo, ari na byo byazamuye umujinya udasanzwe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Werurwe, abaturage baramukiye mu gisa n’imyigaragambyo, batwika amapine, ari na bwo bicaga umwe mu barwanyi b’umutwe wa Wazalendo, bishe bamutwikanye umujinya mwinshi.

Aba barwanyi bagiye baza muri ibi bice kuva mu kwezi kwa Gashyantare hagati nyuma y’uko bakubiswe inshuro n’umutwe wa M23 bamaze iminsi barwanya bafatanyije n’igisirikare cya Leta ya Congo Kinshasa.

Kuva kandi haduka iyi ntambara imaze igihe ihanganishije FARDC ifatanyije n’impande yiyambaje ndetse n’umutwe wa M23, ni kenshi abaturage bagiye bataka guhohoterwa n’imitwe yitwaje intwaro.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − six =

Previous Post

Hamenyekanye abazasifura umukino w’ishiraniro utegerejwe na benshi mu Rwanda

Next Post

Umuraperi w’izina rikomeye bwa mbere yasubije abamushinja ubutinganyi

Related Posts

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

by radiotv10
13/01/2026
0

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi amaze iminsi agirira ingendo i Luanda muri Angola, aho kuva uyu...

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

by radiotv10
13/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Abarwanyi ba AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga, yongeye gushimangira ko iri Huriro rizaruhuka ari uko ribohoye Igihugu cya...

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

by radiotv10
13/01/2026
0

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi mu bice binyuranye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, guha imbaraga abasanzweyo...

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

by radiotv10
13/01/2026
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Igihugu icyo ari cyo cyose kizakomeza gukorana ubucuruzi na...

Twigereyeyo: Amatora muri Uganda yahumuye…Dore uko byifashe habura iminsi ibiri

Twigereyeyo: Amatora muri Uganda yahumuye…Dore uko byifashe habura iminsi ibiri

by radiotv10
13/01/2026
0

Muri Uganda ubu intero n’inyikirizo ntayindi uretse amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba kuri uyu wa Kane tariki 15 Mutarama 2026, yabanjirijwe...

IZIHERUKA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23
AMAHANGA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

by radiotv10
13/01/2026
0

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

13/01/2026
Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

13/01/2026
Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

13/01/2026
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

13/01/2026
Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

13/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuraperi w’izina rikomeye bwa mbere yasubije abamushinja ubutinganyi

Umuraperi w’izina rikomeye bwa mbere yasubije abamushinja ubutinganyi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.