Saturday, August 9, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Igisubizo cya Minisiteri y’Ubucuruzi ku nyungu y’Isoko Nyafurika u Rwanda rumazemo imyaka 3

radiotv10by radiotv10
08/03/2024
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Akari ku mutima w’Abashoramari b’u Rwanda basogongeye ku isoko Nyafurika
Share on FacebookShare on Twitter

Nubwo hashize imyaka itatu u Rwanda rutangiye gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubucuruzi mu Isoko Rusange Nyafurika, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda; ivuga ko hakiri kare kuvuga inyungu rumaze kubona muri iri soko. 

Muri Mutarama 2021, u Rwanda rwemeje ko ibicuruzwa byarwo byatangiye gucuruza muri Afurika binyuze mu masezerano y’isoko rusange ry’uyu Mugabane.

Nubwo hashize iyi myaka itatu, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Richard Niwenshuti, yavuze ko hakiri kare kuvuga icyo u Rwanda rwungukira muri iri soko.

Yagize ati “Navuga ngo turi mu itangiriro ry’ubucuruzi. Ntabwo twavuga ngo twacuruje byinshi cyangwa ngo twacuruje ibingana gutya, navuga ko ibyo ari ibintu twarebera mu myaka ibiri wenda.”

Gusa avuga ko ibicuruzwa bishorwa kuri iri soko bigomba kurenga ikawa, ari na yo u Rwanda rwatangiriyeho rucuruza kuri iri soko, ku buryo n’ucuruza avoka ashobora kuzishorayo, ariko bikaba bifite icyo bisaba nk’ibyangombwa.

Ati “Reka dufte urugero: Umuhinzi ufite avoka ashaka gucuruza muri Kenya, agiye muri RDB yahabwa izo mpapuro. Reka tuvuge nk’abacuruzi bacu bari mu bucuruzi bwambukiranya imipaka, nawe ajya muri RDB agahabwa izo mpapuro. Ntabwo isoko rusange rya Afurika wahera kuritekerereza za Ghana, Malawi.”

IrI soko ribonwa nk’amahirwe akomeje y’iterambere ry’ubukungu bw’Ibihugu, kuko ari rigari, rifite abaturage barenga miliyari 1,4.

Icyakora umuryango w’Abanyamerika witwa Outreach-International ufasha ibihugu bikennye muri Afurika; ugaragaza ko mu Bihugu 28 bikennye bikabije ku Isi; harimo 23 byo muri Afurika, nanone kandi Imibare y’Umuryango w’Abibumbye nayo ikagaragaza ko 34% by’Abanyafurika bugarijwe n’ubukene bukabije ku buryo batabasha kubona 2 000 Frw yo kubatunga ku munsi.

Umuhuzabikorwa wa gahunda z’Umunyamabanga w’Isoko Rusange ry’Umugabane wa Afurika, Prudence Sebahizi, avuga ko kimwe mu bibazo bigihari, bishingiye ku bikorera, badatekereza gukora ibyo bakura hanze.

Ati “Ikindi murabizi si ibanga, Afurika ni wo Mugabane ukize ku butunzi kamere. Afurika kandi ifite abakozi bahendutse kuruta uko ibindi Bihugu byateje imbere inganda zabyo bihemba abakozi.”

Imibare y’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko kugeza muri 2023 ubucuruzi bukorwa hagati y’Ibihugu byo muri Afurika bungana na 14,4%, ukajya inama yo kwagura ubucuruzi hagati yabyo.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + 13 =

Previous Post

Urukiko rukomeye muri America rwafashe icyemezo ku kirego cyaregwagamo ibidakwiye byakorewe muri Congo

Next Post

Abasirikare b’u Rwanda basoje imyitozo y’injyanamuntu y’Ibihugu 23 yatanzwe n’igisirikare cya America

Related Posts

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

by radiotv10
09/08/2025
0

Abofisiye 163 n’abafite andi mapeti mu Ngabo z’u Rwanda mu mutwe ushinzwe imyitwarire (Military Police) barangije imyitozo bamazemo ibyumweru bitandatu,...

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

by radiotv10
09/08/2025
0

Algorithm Inc, a regional tech company known for its innovative business software solutions, has launched a groundbreaking new platform called...

Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

by radiotv10
08/08/2025
0

Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali, iratangaza ko yafashe abantu 10 mu Karere ka Nyarugenge bakurikiranyweho ibikorwa by’ubujura bwo gutobora...

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

by radiotv10
08/08/2025
1

The digital ID will be issued to Rwandans, refugees, and foreigners, NIDA’s Director General Mukesha Josephine announced on August 7,...

Abavoka 21 mu Rwanda barimo uzwi mu busesenguzi mu bya politiki bahawe ibihano

Abavoka 21 mu Rwanda barimo uzwi mu busesenguzi mu bya politiki bahawe ibihano

by radiotv10
08/08/2025
0

Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rwahaye ibihano byo guhagarika abanyamategeko 21 bunganira abandi (Abavoka) barimo Me Thierry Kevin Gatete usanzwe azwi...

IZIHERUKA

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako
MU RWANDA

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

by radiotv10
09/08/2025
0

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

09/08/2025
Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

08/08/2025
Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

08/08/2025
Uwari wungirije Perezida Ruto yamuzamuyeho ibirego bikomeye

Uwari wungirije Perezida Ruto yamuzamuyeho ibirego bikomeye

08/08/2025
Abavoka 21 mu Rwanda barimo uzwi mu busesenguzi mu bya politiki bahawe ibihano

Abavoka 21 mu Rwanda barimo uzwi mu busesenguzi mu bya politiki bahawe ibihano

08/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abasirikare b’u Rwanda basoje imyitozo y’injyanamuntu y’Ibihugu 23 yatanzwe n’igisirikare cya America

Abasirikare b’u Rwanda basoje imyitozo y’injyanamuntu y’Ibihugu 23 yatanzwe n’igisirikare cya America

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.