Meddie Kagere umunyarwanda ukina ataha izamu muri Simba SC yatsinze igitego cye cya mbere muri shampiyona ya Tanzania 2021-2022, afasha iyi kipe gutsinda Dodoma Jiji igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona. Meddie Kagere yabonye iki gitego nyuma yo kubyaza umusaruro umupira wari uvuye ku mutwe wa Chris Mugalu ku munota wa 70 w’umukino waberaga mu mujyi wa Dodoma.
Meddie Kagere wari wabanje mu kibuga mu munsi wa mbere wa shampiyona bakanganya 0-0 na Biashara United, ku mukino wa Dodoma Jiji habayemo impinduka abanza ku ntebe y’abasimbura.
Meddie Kagere yabaye umukinnyi wa mbere wa Simba SC ubashije gutsinda igitego muri shampiyona 2021-2022
Meddie Kagere yinjiye mu kibuga ku munota wa 63 asimbuye Yussuf Mhilu wari wabanje mu kibuga, ahita abona igitego nyuma y’iminota irinddwi gusa, byari bigeze ku munota wa 70’.
Meddie Kagere yinjiriye rimwe mu kibuga na Duncan winjiye asimbuye Taddeo Lwanga ukina hagati mu kibuga nk’impinduka ebyiri zihuta Didier Gomez yakoze zigatanga umusaruro.
Meddie Kagere yitakuma imbere y’izamu asize abugarira ba Dodoma Jiji barimo Kibacha kapiteni wayo
Igitego cya Meddie Kagere cyafunguye amazamu bwa mbere kuri Simba SC
Ikipe ya Dodoma Jiji yari yihagazeho mu gice cya mbere, yaje kugira ikibazo mu gice cya kabiri kuko bakinaga ari abakinnyi 10 kuko Jabir Anwar yahawe ikarita itukura azira ikosa yakoreye kuri Kennedy Juma Wilson ku munota wa 45’.
Mu gice cya kabiri (46’) bagitangira, Simba SC bakuyemo Israel Patrick Mwenda bashyiramo John Bocco muri gahunda yo kugira ngo bagabanye abugarira bashake imbaraga mu busatirizi.
Umukino ugitangira bigeze ku munota wa 13’ nibwo Simba SC bakoze impinduka bakuramo Pape Sakho binjiza Rally Bwalya.
Simba SC yagize amanota ane kuri atandatu kuko yanganyije na Biashara United tariki 28 Nzeri 2021 mu mukino ufungura iy’umwaka w’imikino 2021-2022.
11 ba Simba SC babanje mu kibuga ku ruhande rwa Simba SC
Hassan Dilunga (24) wa Simba SC ashaka uko yagera hafi y’izamu
Mzamiru Yassin Said Punda (19) ukina hagati muri Simba SC agenzura umupira imbere ya Junior Kanyuro wa Dodoma Jiji FC
Israel Patrick Mwenda (5) azamukana umupira mbere yo gusimburwa na John Raphael Bocco
Chris Mugalu ashaka inzira ya bugufu yamugeza ku izamu rya Dodoma Jiji