• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Ole Gunnar Solskjær yishimiye igaruka rya Marcus Rashford mbere yo gucakirana na Everton

radiotv10by radiotv10
02/10/2021
in SIPORO
0
Ole Gunnar Solskjær yishimiye igaruka rya Marcus Rashford mbere yo gucakirana na Everton
Share on FacebookShare on Twitter

Mbere y’uko Manchester United icakirana na Everton kuri uyu wa gatandatu tariki ya 2 Ukwakira 2021, Ole Gunnar Solskjær umutoza mukuru wa Manchester United avuga ko Marcus Rashford wari umaz igihe arwaye yagarutse mu kazi ndetse n’imyitozo yayikoze neza ku buryo bitanamubuza gufatanya na bagenzi be bashaka amanota atatu.

Ole Gunnar Solskjær avuga ko kuri ubu atahita amushyira mu kibuga ariko nyuma y’imikino y’amakipe y’ibihugu (International Break) azaba yiteguyr kongera kujya ku rupapuro rw’abitabazwa ku mukino.

Agaruka kuri buzima bwa Marcus Rashford n’uko ahagaze ubu, Ole yagize ati “Marcus ameze neza. Yakoranye n’abandi kuri uyu wa gatanu gusa ubona ko atinya kuba yagira uwo bagongana (contact) kugeza ubu. Gusa mu gihe urutugu rwe ruzaba rubasha kuba yarukoresha abyigana n’abandi, twizera ko nyuma y’imikino y’ibihugu azaba yiteguye kudufasha.” Ole

The cotton wool came off for Marcus Rashford as he returned to full contact training with Man Utd

Marcus Rashford yatangiye imyitozo hamwe n’abandi bakinnyi ba Manchester United nyuma y’igihe avurwa urutugu

Agaruka ku bakinnyi bafite ibibazo by’imvune mbere yo guhura na Everton, Ole yasobanuye ko Luke Shaw ukina inyuma ahagana ibumoso ameze neza muri we ariko urutugu rwe rukirimo ikibazo ku buryo bigoye ko yagaruka vuba aha kuko ngo aracyafite iminsi hanze.

Manchester United iheruka kubona umusaruro muri UEFA Champions League itsinze Villareal ibitego 2-1, ishobora kuza kuba ifitemo abakinnyi nk’impinduka ugereranyije n’abakinnye na Villareal.

Aoron Wan-Bissaka ukina inyuma ahagana iburyo ashobora kugaruka mu mwanya wa Diogo Dalot kuko Bissaka atakinnye na Villareal azira ikarita itukura yabonye bakina na Young Boys muri UEFA Champions League.

Victor Nilson Kindelof kuri ubu afite amahirwe yo gufatanya na Raphael Varane mu mutima w’ubwugarizi nyuma y’uko Harry Maguire agiriye ikibazo mu mukino batsinzemo Villareal.

Manchester United built on players coming through the youth system: Ole  Gunnar Solskjaer - The Statesman

Ole Gunnar Solskjær yishimiye igaruka rya Marcus Rashford

Manchester United iraba iri mu rugo iracakirana na Everton i Old Traford. Manchester iri ku mwanya wa kane n’amanota 13 mu gihe Everton iyiri inyuma ku mwanya wa gatanu banganya amanota (13) gusa Manchester ikaba izigamye ibitego umunani kuri bitanu bya Everton.

The cotton wool came off for Marcus Rashford as he returned to full contact training with Man Utd

Ole avuga ko Marcus Rashford azitabazwa mu mikino Manchester United izakina nyuma y’imikino y’ibihugu

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + six =

Previous Post

TANZANIA: Meddie Kagere wari uvuye ku ntebe yafashije Simba SC kwivana mu nzara za Dodoma Jiji-AMAFOTO

Next Post

CRICKET: U Rwanda rwatsinze Nigeria mbere yo gucakirana na Uganda

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
CRICKET: U Rwanda rwatsinze Nigeria mbere yo gucakirana na Uganda

CRICKET: U Rwanda rwatsinze Nigeria mbere yo gucakirana na Uganda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.