Ole Gunnar Solskjær yishimiye igaruka rya Marcus Rashford mbere yo gucakirana na Everton

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mbere y’uko Manchester United icakirana na Everton kuri uyu wa gatandatu tariki ya 2 Ukwakira 2021, Ole Gunnar Solskjær umutoza mukuru wa Manchester United avuga ko Marcus Rashford wari umaz igihe arwaye yagarutse mu kazi ndetse n’imyitozo yayikoze neza ku buryo bitanamubuza gufatanya na bagenzi be bashaka amanota atatu.

Ole Gunnar Solskjær avuga ko kuri ubu atahita amushyira mu kibuga ariko nyuma y’imikino y’amakipe y’ibihugu (International Break) azaba yiteguyr kongera kujya ku rupapuro rw’abitabazwa ku mukino.

Izindi Nkuru

Agaruka kuri buzima bwa Marcus Rashford n’uko ahagaze ubu, Ole yagize ati “Marcus ameze neza. Yakoranye n’abandi kuri uyu wa gatanu gusa ubona ko atinya kuba yagira uwo bagongana (contact) kugeza ubu. Gusa mu gihe urutugu rwe ruzaba rubasha kuba yarukoresha abyigana n’abandi, twizera ko nyuma y’imikino y’ibihugu azaba yiteguye kudufasha.” Ole

The cotton wool came off for Marcus Rashford as he returned to full contact training with Man Utd

Marcus Rashford yatangiye imyitozo hamwe n’abandi bakinnyi ba Manchester United nyuma y’igihe avurwa urutugu

Agaruka ku bakinnyi bafite ibibazo by’imvune mbere yo guhura na Everton, Ole yasobanuye ko Luke Shaw ukina inyuma ahagana ibumoso ameze neza muri we ariko urutugu rwe rukirimo ikibazo ku buryo bigoye ko yagaruka vuba aha kuko ngo aracyafite iminsi hanze.

Manchester United iheruka kubona umusaruro muri UEFA Champions League itsinze Villareal ibitego 2-1, ishobora kuza kuba ifitemo abakinnyi nk’impinduka ugereranyije n’abakinnye na Villareal.

Aoron Wan-Bissaka ukina inyuma ahagana iburyo ashobora kugaruka mu mwanya wa Diogo Dalot kuko Bissaka atakinnye na Villareal azira ikarita itukura yabonye bakina na Young Boys muri UEFA Champions League.

Victor Nilson Kindelof kuri ubu afite amahirwe yo gufatanya na Raphael Varane mu mutima w’ubwugarizi nyuma y’uko Harry Maguire agiriye ikibazo mu mukino batsinzemo Villareal.

Manchester United built on players coming through the youth system: Ole  Gunnar Solskjaer - The Statesman

Ole Gunnar Solskjær yishimiye igaruka rya Marcus Rashford

Manchester United iraba iri mu rugo iracakirana na Everton i Old Traford. Manchester iri ku mwanya wa kane n’amanota 13 mu gihe Everton iyiri inyuma ku mwanya wa gatanu banganya amanota (13) gusa Manchester ikaba izigamye ibitego umunani kuri bitanu bya Everton.

The cotton wool came off for Marcus Rashford as he returned to full contact training with Man Utd

Ole avuga ko Marcus Rashford azitabazwa mu mikino Manchester United izakina nyuma y’imikino y’ibihugu

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru