Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO BASKETBALL

Amakuru agezweho ku ikipe y’i Burundi yanze kwambara ‘Visit Rwanda’

radiotv10by radiotv10
12/03/2024
in BASKETBALL, SIPORO
0
Amakuru agezweho ku ikipe y’i Burundi yanze kwambara ‘Visit Rwanda’
Share on FacebookShare on Twitter

Bidasubirwaho, ikipe y’umukino wa Basketaball ya Dynamo Basketball Club yari yitabiriye irushanwa Nyafurika BAL riri kubera muri Afurika y’Epfo, yasezerewe nyuma yo guterwa mpaga ubugirakabiri kubera gutsimbarara ku cyemezo cyayo cyo kwanga kwambara umwambaro wanditseho ‘Visit Rwanda’ nk’umuterankunga w’imena.

Iyi kipe yari iherutse guterwa mpaga mu mpera z’icyumweru gishize ku Cyumweru tariki 10 Werurwe 2024 mu mukino wari kuyihuza na FUS Rabat yo muri Maroc.

Itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bwa BAL kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Werurwe 2024, rivuga ko iyi kipe yongeye guterwa mpaga mu mukino wari kuyihuza n’ikipe ya Petro de Luanda yo muri Angola, na bwo ikaba yanze kwambara umwambaro uriho uwo muterankunga mukuru.

Iri tangazo ryashyizwe hanze na Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall, rivuga ko iyi kipe ya “Dynamo Basketball Club yakomeje kwanga kubahiriza amategeko ya Basketball Africa League (BAL) ndetse n’amabwiriza ajyanye n’umwambaro n’impuzankano, mu mukino wari uteganyijwe wagombaga kuyihuza na Petro de Luanda.”

Iri tangazo rikomeza rivuga ko “Hagendewe ku mategeko ya FIBA, guterwa mpaga ubugirakabiri mu irushanwa rimwe bituma iyi kipe ihita isezererwa.”

Ni mu gihe umukino wa mbere w’iyi kipe yaDynamo BBC yari yakinnye ku wa Gatandatu tariki 09 Werurwe 2024, yari yatsinzemo amanota 86-73 Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo, aho yari yawukinnye bahishe ijambo Visit Rwanda riba riri ku mwambaro imbere.

Iki cyemezo cyo guhisha iyo jambo kandi, cyari cyashimwe na Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga aho yari yashimiye iyi kipe uburyo iri guhesha ishema Igihugu.

Iyi kipe yari yitabiriye irushanwa rya BAL riri kubera muri Afurika y’Epfo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 3 =

Previous Post

Perezida Kagame na we hari icyo yemeye mu gushaka umuti w’ibyo muri Congo

Next Post

Hamaganywe imvugo ‘ishengura’ abacitse ku icumu rya Jenoside itanasigasira ubumwe b’Abanyarwanda yakoreshejwe na Mayor

Related Posts

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

by radiotv10
19/12/2025
0

Rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo, yagaragaje ifoto avuye mu bwotero (Sauna) yerekana uburyo yubatse umubiri mu buryo bwihariye. Ni...

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umufaransa Bruno Ferry wageze mu Rwanda aje gutangira akazi ko gutoza ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko yifuza gukorana amateka...

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

by radiotv10
19/12/2025
0

Hari amakuru avuga ko ubwo Cristiano Ronaldo azaba arangije amasezerano ye muri Al Nassr muri 2027 ashobora guhindura ubuzima akajya...

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

by radiotv10
18/12/2025
0

Umunyamabanga akaba n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yatangaje ko nta gahunda iyi kipe ifite yo gusinyisha Umunya-Misiri Ali Ismael...

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

by radiotv10
17/12/2025
0

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, yemeje amafaranga angana na miliyoni 620 z’amayero (€620 M) azagenerwa ibihugu 48 bizitabira igikombe...

IZIHERUKA

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi
IBYAMAMARE

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamaganywe imvugo ‘ishengura’ abacitse ku icumu rya Jenoside itanasigasira ubumwe b’Abanyarwanda yakoreshejwe na Mayor

Hamaganywe imvugo 'ishengura' abacitse ku icumu rya Jenoside itanasigasira ubumwe b’Abanyarwanda yakoreshejwe na Mayor

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.