• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hemejwe urupfu rw’umwe mu bayobozi bakuru ba Hamas hatangazwa n’uburyo yishwe

radiotv10by radiotv10
19/03/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Hemejwe urupfu rw’umwe mu bayobozi bakuru ba Hamas hatangazwa n’uburyo yishwe
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko umwe mu bayobozi bakuru b’umutwe wa hamas, Marwan Issa, yahitanywe n’igitero cy’indege cya Israel.

Ibi byemejwe n’Umujyanama mu by’umutekano mu Biro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Jake Sullivan wavuze ko uyu muyobozi mu mutwe wa Hamas yishwe n’ibitero by’indege bya Israel.

Marwan Issa, wari umuyobozi wungirije w’abarwanyi ba Hamas, abaye umuyobozi mukuru wa ka wa Hamas upfuye kuva intambara hagati ya Israel na Hamas yatangira ku ya 07 Ukwakira 2023.

Icyakora umutwe wa Hamas ubarizwa muri Palesitine uyoboye Intara ya Gaza, wo ntacyo uratangaza ku makuru y’ urupfu rw’uyu wari mu buyobozi bukuru bwawo.

Amakuru aturuka mu bitangazamakuru byo muri Israel, yo avuga ko Issa yishwe mu cyumweru gishize, mu bitero byagabwe mu nzira zo munsi y’ubutaka, ziherereye munsi y’inkambi y’impunzi ya Nuseirat iri muri Gaza rwagati.

Uyu umuyobozi wungirije w’ingabo za Hamas yafatwaga nk’umwe mu bantu bashakishwa cyane na Israel, ndetse Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wari uherutse kumushyira ku rutonde rw’ibyihebe bihigwa bukware.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + nine =

Previous Post

Byamenyekanye ko uwabaye Perezida w’Igihugu wanakanyujijeho muri ruhago nawe azitabira icy’Isi mu Rwanda

Next Post

Uwagaragazaga impungenge ko bashaka kumujyana aho atazi koko yarajyanywe bikurikirwa n’ibibazo

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

Next Post
Uwagaragazaga impungenge ko bashaka kumujyana aho atazi koko yarajyanywe bikurikirwa n’ibibazo

Uwagaragazaga impungenge ko bashaka kumujyana aho atazi koko yarajyanywe bikurikirwa n’ibibazo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.