Milutin Sredojević “Micho” umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Uganda yahisemo abakinnyi 25 azitabaza mu mukino w’umunsi wa gatatu w’amatsinda y’ibihugu yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022 kziabera muri Qatar. U Rwanda ruzakira Uganda Cranes kuri uyu wa kane tariki ya 7 Ukwakira 2021.
Emmanuel Anold Okwi kapiteni w’ikipe y’gihugu ya Uganda ntari mu bakinnyi 25 umutoza Milutin Micho yashyize ku rutonde rwo gukora imyiteguro ya nyuma y’umukino bazahuramo n’u Rwanda tariki ya 7 Ukwakira 2021 mu mikino y’amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022 kizabera muri Qatar.
Nyuma yo kuba Emmanuel Anold Okwi atari mu bakinnyi bazakina n’Amavubi Stars, Micho yafashe umwanzuro ko Khalid Aucho ukina hagati mu kibuga muri Yanga SC ari we uzaba yambaye igitambaro cy’abakapiteni (Uganda Cranes Captain).
Khalid Aucho ukina hagati muri Yanga SC niwe uzaba yambaye igitambaro cyo kuyobora Uganda Cranes
Uganda iheruka kunganya na Mali 0-0, izasura u Rwanda tariki ya 7 Ukwakira 2021 kuri sitade ya Kigali mbere y’uko bakina umukino wo kwishyura tariki ya 10 Ukwakira 2021 kuri St Marry’s Kitende mu mujyi wa Kampala.
Milutin Sredojević “Micho” umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Uganda aganira n’abanyamakuru mbere y’uko ikipe ihaguruka
Uganda Cranes yatangiye imikino y’amatsinda inganya 0-0 na Kenya mbere y’uko n’ubundi banganya na Mali 0-0 kuri ubu bakaba bafite amanota abiri (2) mu gihe u Rwanda rufite inota rimwe rwakuye mu kunganya na Kenya igitego 1-1 kuri sitade ya Kigali kuko umukino ufungura amatsinda, u Rwanda rwatsinzwe na Mali igitego 1-0 i Agadir muri Morocco.
Abakinnyi 25 ba Uganda Cranes bategerejwe i Kigali:
1-Lukwago Charles, 2-Watenga Isma, 3-Alionzi Nafian, 4-Wafula Innocent, 5-Poloto Julius, 6-Muleme Isaac , 7-Kayondo Aziz , 8-Awanyi Timothy, 9-Najib Fesali, 10-Walusimbi Enock , 11-Mulondo Livingstone , 12-Waswa Geofrey , 13-Aucho Khalid ,14-Waiswa Moses, 15-Lwanga Tadeo , 16-Byaruhanga Bobosi, 17-Iguma Denis, 18-Kagimu Shafik, 19-Orit Ibrahim, 20-Kizza Martin, 21-Kizza Mustafa, 22-Sentamu Yunus, 23-Rwothomio Cromwell, 24-Mukwala Steven, 25-Bayo Fahad.
Milutin Sredojević “Micho” umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Uganda na kapiteni Khalid Aucho bavuze ko ikibazanyemu Rwanda ari ugucyura amanota atatu