Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umuvugabutumwa uzwi mu Rwanda yavuze ibimubaho bimutungura nyuma y’uko afunguwe

radiotv10by radiotv10
29/03/2024
in MU RWANDA
0
Umuvugabutumwa uzwi mu Rwanda yavuze ibimubaho bimutungura nyuma y’uko afunguwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umuvugabutumwa Harelimana Joseph uzwi nka Apôtre Yongwe uherutse kurekurwa nyuma yo gukatirwa igifungo cy’umwaka umwe usubitse, avuga ko atarakira ko ari mu buzima busanzwe, kuko ajya anacikwa akabwira umugore we ati “Hano i Mageragere bigenda gutya na gutya.”

Apôtre Yongwe yafunguwe mu cyumweru gishize, nyuma yo guhamywa icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ariko agakatirwa igifungo cy’umwaka umwe usubitse ndetse no gutanga ihazabu y’ibihumbi 750.

Ni nyuma n’igice cy’umwaka afunzwe, kuko yatawe muri yombi mu ntangiro z’Ukwakira 2023, aho yari afungiye mu Igororero rya Nyarugenge rizwi nka Mageragere.

Uyu mukozi w’Imana, avuga ko mu cyumweru kimwe amaze hanze, atarakira ko yafunguwe. Ati “Nk’ubu hari igihe mba ndi kuganira na madamu, nkamubwira nti ‘abantu nkatwe dufunze hano i Mageragere rero bigenda gutya na gutya’ cyangwa ukumva urabyutse mu gitondo ukavuga uti ‘ese ubu kuri visite ni inde uzaza kunsura?’ kandi ndi mu rugo.”

Yongwe avuga ko nubwo atarakira ko yasohotse, ariko yasohokanye imishinga migari yo gukomeza gukorera Imana mu kazi ke k’ivugabutumwa.

Ati “Nk’Umukozi w’Imana ngomba gukomera, ngomba kugera kure, ngomba guhindura ibintu mu gihe gitoya kandi naje nyine.”

 

Amaturo yafungiwe ntazabura kuyarya

Ku bijyanye n’amaturo ari na yo afitanye isano n’ifungwa rye, Apôtre Yongwe avuga ko atazabura gukomeza kuyakira, ahubwo ko ikizahinduka ari uburyo yayakiraga.

Ati “Ntabwo Leta yakuyeho amaturo ahubwo natangwe mu nzira nziza, n’umuntu natanga ituro namenye ko ituro arituye Imana atarituye Pasiteri. Pasiteri na we narya ya maturo, nayarye asengere intama anazikunde hanyuma akore inshingano zabo.”

Uyu muvugabutumwa avuga ko atari we wenyine urya amaturo, ahubwo ko ari we wabyemeraga akanabivuga mu itangazamakuru, ariko ko ubu “ninarirya sinzavuga ko naririye.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen + ten =

Previous Post

Bite by’ikibazo Abamotari babwiye Perezida akizezwa na Minisitiri ko kizakemuka mu mezi abiri hakaba hashize umwaka?

Next Post

Eddy Kenzo akigera mu Rwanda dore uko yabyitwayemo ashimiwe ko umukunzi we yagizwe Minisitiri

Related Posts

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu bo Murenge wa Save mu karere ka Gisagara, bavuga ko ubujura bumaze gufata intera ku buryo hari n'abajura...

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

by radiotv10
21/01/2026
0

Mu rusengero rw’Itorero rya ADEPR-Karambo rwo mu Murenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi, haravugwa ubuhanuzi butavugwaho rumwe, burimo ubwereka...

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

by radiotv10
21/01/2026
0

Umwarimu muri Kaminuza uri mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya abana b'abakobwa biga mu mashuri yisumbuye,...

Intumwa z’Ingabo z’u Rwanda zagiye gutsura umubano mu bya gisirikare n’Igihugu cyo mu majyaruguru y’Afurika

Intumwa z’Ingabo z’u Rwanda zagiye gutsura umubano mu bya gisirikare n’Igihugu cyo mu majyaruguru y’Afurika

by radiotv10
21/01/2026
0

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda na RDF, bohereje itsinda riyobowe na Brig Gen Patrick Karuretwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga mu...

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo Murenge wa Nyamwumva, mu Karere ka Rubavu bavuga ko kubona amazi meza bikiri ingorabahizi, kuko hari...

IZIHERUKA

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?
AMAHANGA

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

by radiotv10
21/01/2026
0

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

21/01/2026
Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

21/01/2026
Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

21/01/2026
Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

21/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

21/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Eddy Kenzo akigera mu Rwanda dore uko yabyitwayemo ashimiwe ko umukunzi we yagizwe Minisitiri

Eddy Kenzo akigera mu Rwanda dore uko yabyitwayemo ashimiwe ko umukunzi we yagizwe Minisitiri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.