Friday, November 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ntabwo bitugwirira: Umukinnyi w’Amavubi akigera i Kigali ahaye ubutumwa abakibashidikanyaho

radiotv10by radiotv10
28/03/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ntabwo bitugwirira: Umukinnyi w’Amavubi akigera i Kigali ahaye ubutumwa abakibashidikanyaho
Share on FacebookShare on Twitter

Umukinnyi wo hagati mu ikipe y’Igihugu Amavubi, Muhire Kevin avuga ko intsinzi bamaze iminsi babona itabagwiririye, ndetse ko iyi kipe ubu ihagaze neza ku buryo abakiyishidikanyaho badakwiye kurangaza abakinnyi.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru, ikipe y’Igihugu Amavubi; yatsindiye ibitego 2-0 iya Madagascar i Antananarivo imbere y’abafana ibihumbi b’ikipe y’iki Gihugu.

Iyi ntsinzi y’umukino wa gicuti yaje ikurikira kunganya na Botswana mu mukino wa mbere w’iyi mikino ya gicuti yaberaga muri Madagascar.

Nanone kandi mu mpera z’umwaka ushize mu kwezi k’Ugushyingo 2023, Ikipe y’u Rwanda yatsinze iy’Afurika y’Epfo ibitego 2-0 mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Mu gicuku cyo kuri uyu wa Kane tariki 28 Werurwe 2024, ikipe y’u Rwanda yasesekaye mu Rwanda ivuye muri iyi mikino ya gicuti.

Umukinnyi wo hagati Muhire Kevin yavuze ko hari impinduka zabayeho mu mitegurire y’Amavubi, ari na zo bakesha uku kwitwara neza gukomeje kugaragara.

Ati “Ni ugukorera hamwe, guhuza kwa groupe, kudahindaguranya abakinnyi cyane, abakinnyi bahinduka ni bacye, ugasanga abahari baraziranye, tukagira n’umutoza udushyiraho igitsure cyane. Ibitubaho byose ntabwo biba byatugwiririye ahubwo ni ugukora cyane no kumenya ibyo dushaka.”

Muhire Kevin kandi avuga ko abagishidikanya ku ntsinzi y’Amavubi, badashobora guca intege abakinnyi, kuko bo icyo bashyize imbere ari ugukomereza muri uyu murongo.

Ati “Abakomeza gushidikanya bakomeze bashidikanye, twebwe icyo dukora ni ukujya mu kibuga tugatanga ibyishimo ku babyifuza cyangwa ku badushyigikiye. Ubundi ntawe utegetswe kwemera uwo ari we wese, igikuru ni uko wowe ukora ibyo ukwiye gukora, utakwemera azagera aho akwemere.”

Muhire Kevin yizeje Abanyarwanda ko akurikije uko bagenzi be mu ikipe y’Igihugu bahagaze, bazakomeza kwitwara neza mu mikino iri imbere.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 4 =

Previous Post

Ubuyobozi bw’abafite ubumuga mu Rwanda bwagaragaje ikibazo bwahagurukiye ariko kitarakemuka uko byifuzwa

Next Post

Imyigaragambyo yo kwamagana intambara ya Isarel na Hamas yafashe urundi rwego

Related Posts

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

by radiotv10
07/11/2025
0

Shampiyona ya volleyball irakomeza ku munsi wayo wa kane, imikino ibera muri Gymnase nshya iri muri Sainte Famille mu mujyi...

Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

by radiotv10
07/11/2025
0

Umunyamakuru Isaac Rabbin Imani uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda, wamaze gusezera igitangazamakuru yakoreraga yari amazeho imyaka ine, hamenyekanye...

Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

by radiotv10
06/11/2025
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryagennye umusifuzi ukiri muto utaranasifura imikino myinshi, kuzayobora umukino wa Derby y’u Rwanda, uzahuza...

Umusifuzi watumye abakunzi ba APR bavana agahinda i Rubavu yafatiwe icyemezo

Umusifuzi watumye abakunzi ba APR bavana agahinda i Rubavu yafatiwe icyemezo

by radiotv10
06/11/2025
0

Umusifuzi Karangwa Justin wanze igitego APR FC yari yatsinze Rutsiro FC mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona, avuga ko...

Uwatoje APR yagarutse mu Rwanda azanye na Al Merreikh yo muri Sudan yasesekaye i Kigali

Uwatoje APR yagarutse mu Rwanda azanye na Al Merreikh yo muri Sudan yasesekaye i Kigali

by radiotv10
06/11/2025
0

Ikipe ya El Merreikh yo muri Sudan iri kumwe n’umutoza wayo Darko Novic watozaga APR FC umwaka w'imikino ushize, yageze...

IZIHERUKA

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank
IMYIDAGADURO

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank

by radiotv10
07/11/2025
0

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

07/11/2025
Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

07/11/2025
Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

07/11/2025
AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

07/11/2025
Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

07/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Imyigaragambyo yo kwamagana intambara ya Isarel na Hamas yafashe urundi rwego

Imyigaragambyo yo kwamagana intambara ya Isarel na Hamas yafashe urundi rwego

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.